Umuyobozi mukuru muri guverinoma ya Kenya yashimutanywe n’abandi bantu batanu n’intagondwa z’Abayisilamu zagabye igitero ku modoka bari barimo kuri uyu wa kane nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’igisirikare. Igikorwa cyo kubohoza aba kikaba cyaguyemo abantu babiri.
Maryam El Waawy, umukozi muri minisiteri y’imirimo ya leta ya Kenya, n’abandi bantu batatu, babashije kubohozwa n’ingabo za Kenya, ariko umushoferi n’undi muntu bicirwa mu gikorwa cya gisirikare cyo kubabohoza.
Umuvugizi wa gisirikare, Joseph Owuoth, akaba yabwiye Reuters dukesha iyi nkuru ko abantu bakekwaho kuba intagondwa z’Abayisilamu zo mu mutwe wa Al Shabab ari bo bateye akarere ko ku mupaka ka Lamu.
Uyu muvugizi avuga ko madamu El Waawy yahise ajyanwa kwa muganga ngo bamukurikirane, ariko hakaba hari gahunda yo kumujyana mu murwa mukuru, Nairobi.
Yongeyeho ko inyeshyamba zari zabashimuse zahise zihungira mmu Ishyamba rya Boni bikekwa ko izi ntagondwa za Al Shabab zaba zifite ubwihisho.
Kuwa Mbere ushize, igisirikare cya Kenya kikaba cyari cyagabye ibitero bya bombe kuri iri shyamba nyuma y’ibitero bitandukanye izi nyeshyamba zimaze iminsi zigaba muri iki gice.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com
from bwiza http://ift.tt/2tSXqjR
via IFTTT
No comments:
Post a Comment