Shyirambere Anastase ni umwe mu batuye mu Kagali ka Mubuga mu Murenge wa Rugabano ho mu Karere ka karongi, bakorera imirimo ya VUP muri uwo Murenge wa Rugabano. Avuga ko yatunguwe no kubona bamusangisha amafaranga ya VUP kwa muganga. Ni nyuma yuko yari amaze gukora iminsi mikeya agahita arwara akajya kwa muganga, aho we yiyumvishaga ko ay’icyo gihe yarwayemo atazayahembwa.
Shyirambere Anastase uvuga ko abarizwa mu cyiciro cya mbere cy’Ubudehe ari nabyo byamuhesheje guhabwa imirimo muri VUP, avuga ko nyuma y’iminsi mike atangiye iyo mirimo yahise afatwa n’uburwayi kubera intege nkeya agahita ajya kwa muganga. Kuri ubu akaba amaze igihe gito agarutse muri iyo mirimo. Agira ati “nagiye muri VUP kubera ibyiciro badushyizemo, ubu ndi mu cyiciro cya mbere…naratangiye nkoze iminsi mikeya ndarwara, bitewe n’intege nkeya…aho ndwariye ubwo naragiye ngarutsemo ubu, musanze nkozemo imibyizi itatu gusa”.
Akomeza avuga ko aho yari arwariye mu bitaro ibyo kuzahembwa iminsi 15 yari yatangiye gukora muri VUP, atabitekerezaga. Ngo yibwiraga ko nakira akagaruka mu kazi aribwo azahembwa, gusa ngo yaje gutungurwa no guhabwa ayo mafaranga yari yatangiye gukorera ariko akarwara atujuje iminsi isabwa. Amafaranga ahamya ko yamugobotse cyane mu burwayi bwe. Agira ati “ikipe ya mbere narayihembwe ndi kwa muganga, nayihembwe ndi kwa muganga icyo gihe amafaranga aramfasha mu burwayi bwanjye arandengera rwose. Byarantunguye sinarinzi ko nzayahabwa”
Avuga ko icyo ari igikorwa cyamukoze ku mutima kuko kuri we ngo igihe yabayeho nta buyobozi yabonye bwa mugiriye ineza nk’iyo. Uwo musaza ashima ubuyobozi bwiza bw’igihugu na Perezida Paul Kagame, agira ati “ ni ukuri byarantunguye cyane…nawe se abantu bazirikanye ko ndi mu kibazo bakavuga bati reka uriya musaza tumuhe amafaranga ye amufashe. Ni ukuri turashima abayobozi bacu, n’umubyeyi wacu Paul Kagame.”
Amafaranga ya VUP ni ay’abanyantege nkeya
Akarere ka Karongi kemeza ko kuba umugenerwabikorwa wa VUP yarwara bidatuma adahabwa amafaranga ye cyangwa ngo akurweho umubare runaka w’amafaranga. Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Ndayisaba Francois agira ati “ni akazi k’abantantege nkeya, buri munutu wese ushoboye kujya gukora… ari mu cyiciro cya mbere aragenda akicara akabona amafaranga…nta kivi umuntu agomba kusa bagira. Urugero tuvuge nk’umuhanda wa kilimetero ebyiri (km 2) bashobora kuwukora amezi umunani ntawe ubabwira ngo mugire mutya baragenda bakiyicarira bakabona amafaranga kandi nta wurenza imininsi 22 mu kwezi. Ni ukuvuga ngo hari n’uhagera akiyandikisha agahita arwara bakamujyana kwa muganga…yaba uwo urwaye n’abamujyanye kwa muganga amafaranga yabo ntakorwaho”.
Perezida Kagame akunze gushimangira ibijyanye no gusindagiza ab’intege nke?
Mu bihe bitandukanye mu mbwirwaruhame ze, Perezida Kagame akunze gushimangira ko abanyarwanda bagomba gutera imbere ntawusigaye. By’umnwihariko mu bikorwa byo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu matora azaba ku ya 3-4 Kanama 2017 avuga ko abanyarwanda bagomba kugera kure mu iterambere kandi bafatanyije. Aha ngo bagomba gushingira ku mbaraga z’abatoya hakanitabwa ku bumenyi n’inararibonye by’abakuru. Ariko na none agashimangira ko ibyo bigomba kujyana no gisindagiza ab’intege nkeya.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Venuste Twarabanye
from bwiza http://ift.tt/2uEVb6Q
via IFTTT
No comments:
Post a Comment