Karongi: Umugore bamusenyeho inzu arahungabana ashaka no kwiyahura

Inzu abasore bazanye bo kuyisenya nabo ngo babwiye Habanabakize ko ariwe uzabishyura umubyizi

Kuri uyu wa gatatu mu mudugudu wa Kamwijagi Akagari ka Gacaca Umurenge wa Rubengera abayobozi basenye inzu y’umuturage witwa Habanabakize Jean yari irimo umugore we ahita agira ihungabana ashaka no kwiyahura. Abayobozi bayisenye bahaswe ibibazo n’inzego z’umutekano.

Inzu abasore bazanye bo kuyisenya nabo ngo babwiye Habanabakize ko ariwe uzabishyura umubyizi

Inzu abasore bazanye bo kuyisenya nabo ngo babwiye Habanabakize ko ariwe uzabishyura umubyizi

Iyi nzu y’umuryango wa Habanabakize bari bamaze iminsi itatu gusa bayitashye nabwo ituzuye neza. Abaturage ba hano babwiye Umuseke ko Habanabakize n’umugore we basanzwe ari abantu batunzwe no guhingira abandi, bubatse iyi nzu mu gihe kirekire kubera amikoro macye.

Habanabakize nawe yabwiye Umuseke ko ikibanza bayubatsemo bagihawe n’umugiraneza, bagatangira kubaka buhoro buhoro ntihagire ubabuza ndetse n’umuyobozi w’Umudugudu wabo yari abizi.

Uyu munsi abayobozi barimo ushinzwe ubutaka ku murenge, ushinzwe DASSO ku murenge hamwe n’ushinzwe iterambere ku kagari bageze kuri iyi nzu basangamo Uwamahoro (umugore wa Habanabakize) bamusaba kwisenyera iyi nzu kuko ngo yubatswe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Uyu mugore ngo yabyanze maze bazana abasore batangira kuyimusenyeraho banamusohora ku ngufu, inzu bayishenye maze uyu mugore ahita agira ihungabana, ashaka kwiyahura mu modoka ngo zimugonge baramufata nk’uko bitangazwa n’abaturage, ahita ajya kuri Police nabwo ameze nk’uwasaze.

Umunyamakuru w’Umuseke yasanze uyu mugore yavuye kuri Police kuri uyu mugoroba, birakekwa ko yahumurijwe.

Abaturage ba hano bavugaga ko bibabaje kubona umuntu yubaka inzu abayobozi bareba bakaza kuyisenya yuzuye yanayitashyemo kandi banazi ko uyu basenyeye nta rindi cumbi afite.

Habanabakize na Uwamahoro ni abantu basanzwe bahingira amafaranga bari baragiye bubaka buhoro buhoro mu bushobozi bucye bwabo.

Habanabakize avuga ko aha babasenyeye ariho ahita ashyira agahema bakaba barimo kuko nta handi ho kwerekeza bafite.

Umuyobozi w’Akagari ka Gacaca n’uw’Umurenge babwiye Umuseke ko batazi iby’iki gikorwa kuko bari mu myiteguro yo kwakira umukandida wa FPR-Inkotanyi bazakira muri aka gace ejo kuwa kane.

Udukoresho twabo hanze

Udukoresho twabo hanze

Bari bayubatse mu bushobozi bucye bwabo barayitaha, bari bayimazemo iminsi itatu

Bari bayubatse mu bushobozi bucye bwabo barayitaha, bari bayimazemo iminsi itatu

Habanabakize avuga ko iri hema ariryo bari bushinge hano akaba arimo we n'umuryango we kuko nta yandi majyo afite

Habanabakize avuga ko iri hema ariryo bari bushinge hano akaba arimo we n’umuryango we kuko nta yandi majyo afite

Sylvain NGOBOKA
UMUSEKE.RW/Karongi



from UMUSEKE http://ift.tt/2uxvmoi

No comments:

Post a Comment