Kagame yabanje gusura imirenge yose ya Rutsiro

Guest House ya mbere y'uru rwego yuzuye muri aka karere ka Rutsiro

Umukandida wa FPR-Inkotanyi uyu munsi yiyamamarije mu karere ka Rutsiro, mbere yo kugera kuri stade Mukebera aho ategerejwe n’imbaga y’abantu benshi cyane yabanje kugera mu mirenge yose igize aka karere k’imisozi itagendeka neza yirebera ibyo bagezeho n’ibyo bagikeneye.

Kuri stade Mukebera bamutegereje ari benshi cyane

Kuri stade Mukebera bamutegereje ari benshi cyane

Ku kibuga cy’umupira cya Mukebera kiri mu murenge wa Mushubati mu kagari ka Bumba, mu mudugudu wa Kabiraho, imbaga y’abantu benshi itegereje kwakira Paul Kagame bavuga ko yabagejejeho byinshi bakaba bifuza gukomezanya nawe.

Araza kuva hano mu Rutsiro yerekeza i Rubengera muri Karongi.

Abaturage baganiriye n’Umuseke aha kuri Mukebera bagiye bavuga byinshi bashimira uyu mukandida.

Gashirabake Sylvestre w’imyaka 30 y’amavuko yaturutse mu murenge wa Manihira mu kagari ka Kangabo avuga ko ashima Kagame wabagejejeho amazi n’amashanyarazi mu cyaro iwabo.

Ati “Iwacu ntabwo twacanaga, ubu umuriro urahari watugezeho muri 2015. Dufite amazi muri Centre mbere twavomaga mu kabande, nubwo amazi ataduhagije neza ariko tuzi ko azatugezaho ibindi birenze.”

Gashirabake ashima kandi ko ubu bafite ishuri ribanza ry’ikitegererezo rya Ecole Primaire Manihira aho abana batakicara ku matafari asasheho udusambi.

Ati “Aya mashuri ni ikitegererezo. Dufite Guest House ya Rutsiro ni yo ya mbere muri Rutsiro, dufite akarere keza. Ikizere twarakimuhaye, igihe cyo gutora nicyo cyatinze. Tumwitezeho ibindi byinshi ashobora kudukorera.”

Aba baturage ba Rutsiro bishimira cyane umuhanda mushya bubakiwe kuko ngo mbere bategaga imodoka ya ONTRACOM imwe gusa ku munsi uwo yasigaga yaratahaga cyangwa agacumbika.

Ubu kuva Rutsiro ujya i Rubavu imodoka ziboneka ari nyinshi kandi zigakora amasaha menshi.

Uyu muhanda ngo uzabafasha guhahirana na Rubavu na Rusizi, bakifuza ko Kagame nibamutora yazabakorera umuhanda wa Rutsiro – Ngororero bakabasha guhahirana n’Amajyaruguru.

Iki kibaya cya Mukebera cyuzuye abantu

Iki kibaya cya Mukebera cyuzuye abantu

Guest House ya mbere y'uru rwego yuzuye muri aka karere ka Rutsiro

Guest House ya mbere y’uru rwego yuzuye muri aka karere ka Rutsiro

Ni inyubako izatuma nibura abasura aka gace babona icumbi

Ni inyubako izatuma nibura abasura aka gace babona icumbi

Iri hafi hano kuri Mukebera aho iki gikorwa kigiye kubera

Iri hafi hano kuri Mukebera aho iki gikorwa kigiye kubera

Aha ni ahakorerwa imirimo y'ubukorikori bunyuranye bakunda kwita 'Agakiriro'

Aha ni ahakorerwa imirimo y’ubukorikori bunyuranye bakunda kwita ‘Agakiriro’

Aha ni ahakorerwa imirimo y'ubukorikori (Agakiriro) hubakiwe urubyiruko rwo muri aka gace

Aha ni ahakorerwa imirimo y’ubukorikori (Agakiriro) hubakiwe urubyiruko rwo muri aka gace

Rutsiro hari kugenda hagera amajyambere

Rutsiro hari kugenda hagera amajyambere

Photos © Evode MUGUNGA/UMUSEKE

Ange Eric HATANGIMANA
UMUSEKE.RW



from UMUSEKE http://ift.tt/2v0zxdn

No comments:

Post a Comment