Ibihembo bya World Travel Awards bigamije kugaragaza uko ibigo bitandukanye byitwaye neza mu kwakira ba mukerarugendo ku nshuro ya mbere bizatangirwa i Kigali mu Rwanda mu kwezi kw’Ukwakira nk’uko bitangazwa n’abateguye iki gikorwa.
Nk’uko amakuru yatangajwe kuri uyu wa Gatatu dukesha urubuga, http://www.iol.co.za rwo muri Afurika y’Epfo abigaragaza, ngo iyi izaba ari inshuro ya mbere u Rwanda ruzaba rwakiriye ibi birori. Perezida w’ikigo cyateguye ibi bihembo witwa Graham Cooke yatangaje mu Rwanda ari ahantu habereye ibi birori.
Yagize ati: “Bizaba ari icyubahiro kuri World Travel Awards gusura u Rwanda ku nshuro ya mbere, mu mpera z’uyu mwaka”. Yakomeje avuga ko u Rwanda ari umutima wa Afurika kandi rufite byinshi bikurura ba mukerarugendo.
Yakomeje agira ati: “Ubu ni uburyo bwiza ku Rwanda ngo ruhanire umwanya warwo nk’inyenyeri iri kuzamuka muri Afurika.”
Biteganyijwe ko ibirori bizabera muri Radisson Blu Hotel na Convention Centre kuva kuwa 10 kugeza kuwa 12 Ukwakira 2017.
Iyi nkuru irakomeza ivuga ko iki gikorwa kizabera rimwe n’inama ku ishoramari mu mahoteli izwi nka Africa Hotel Investment Forum (AIHF) ndetse n’inama ya AviaDev (Aviation Development Conference). AHIF ikaba ari inama ku ishoramari mu mahoteli ihuza abanya business baturutse hirya no hino ku isi bafite ibikorwa mu mishinga y’ubukerarugendo, no mu iterambere ry’amahoteli n’ibikorwaremezo muri Afurika. Ni inama yitabirwa n’abashoramari mu by’amahoteli bakomeye.
AviaDev yo ihuza ibibuga by’indege, kompanyi zitwara abantu mu ndege, za guverinoma, abanyenganda n’ubuyobozi bw’ubukerarugendo ngo barebere hamwe ahazaza h’iterambere mu by’indege n’ibikorwaremezo muri Afurika.
Kanda hano urebe ibigo byo mu Rwanda bizahatana unatore
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com
from bwiza http://ift.tt/2w0lP7b
via IFTTT
No comments:
Post a Comment