Habineza yiyamamarije mu Majyepfo naho Mpayimana yiyamamariza i Kigali (Amafoto) #Rwanda via @kigalitoday

Habineza yiyamamarije mu Karere ka Nyaruguru naho Mpayimana yiyamamariza mu Karere ka Nyarugenge, Kicukiro n'aka Gasabo.

Frank Habineza yijeje umuhanda wa kaburimbo ab'i Nyaruguru

Habineza yiyamamarije mu Karere ka Nyaruguru i Kibeho. Yakiriwe n'abaturage babarirwa muri 200. Yababwiye imigabo n'imigambi ye asanzwe ageza ku baturage aho agiye kwiyamamaza hose.

JPEG - 99.5 kb
Frank Habineza ubwo yiyamamarizaga muri Nyaruguru

Gusa ariko ab'i Nyaruguru yabasezeranyije ko naramuka atorewe kuyobora u Rwanda, azashyira kaburimbo mu muhanda uturuka i Huye ukagera i Kibeho ugakomeza n'ahandi muri Nyaruguru.

Yababwiye ko kandi azateza imbere ubukerarugendo bushingiye ku iyobokamana.

Yagombaga kuva muri Nyaruguru yerekeza mu Karere ka Huye kwiyamamaza ariko byarangiye atagiyeyo, avuga ko hari ‘ibibazo tekiniki afiye' atifuje gutangaza.

Mpayimana ngo azashakira imirimo urubyiruko

Ubwo Mpayimana yiyamamariza muri Nyarugenge, yatangiriye mu Biryogo-Tarinyota mu murenge wa Nyarugenge.

JPEG - 121 kb
Mpayimana ubwo yiyamamarizaga muri Kicukiro

Yakiriwe n'abantu bagera mu 100, baje ari uko ahageze. Biganjemo abakanishi n'abacuruza ibyuma by'imodoka bagizwe n'urubyiruko.

Yabagejejeho gahunda ye irimo gushakira imirimo urubyiruko, kugabanya imisoro cyane cyane iy'ubutaka.

Yahavuye yerekeza Kicukiro-Centre aho yiyamamarije imbere y'abantu bakabakaba 200.

Nyuma yaho yiyamamarije i Gikondo-Merez, aha hari abantu bakabakaba muri 50, biganjemo abamotari.

Yahavuye ajya Nyarugunga akomereza i Remera mu Karere ka Gasabo. Aho hose imigabo n'imigambi yasubiragamo ni imwe, yarangizaga kwiyamamaza agaha ijambo abamwakiriye bakamubaza ibibazo.




from KigaliToday | WebRwanda.com http://ift.tt/2uXvzTh
via IFTTT

No comments:

Post a Comment