Gicumbi: Nzasubiza ubuvuzi Gakondo agaciro bwambuwe

Habineza yijeje impinduka nyinshi Abanyagicumbi.

Ku munsi wa 13 w’ibikorwa byo kwiyamamaza kubahatanira kuyobora u Rwanda mu myaka irindwi iri imbere, Umukandida w’ishyaka ‘Democratic Green Party of Rwanda’ Frank Habineza yiyamamarije mu Karere ka Gicumbi aho yijeje abaturage ibintu byinshi birimo ngo “no gusubiza agaciro ubuvuzi gakondo”.

Habineza yijeje impinduka nyinshi Abanyagicumbi.

Habineza yijeje impinduka nyinshi Abanyagicumbi.

Muri Gicumbi, Frank Habineza yabwiye Abanyagicumbi ko atari ubwa mbere aje muri Gicumbi kuko yigeze kujya ahaza kuva mu 2006 ari mu yindi mirimo, bityo ngo asanzwe azi ibyo bakeneye.

Yabagejejeho impinduka yifuza gukora mu gihugu muri Demokarasi, mu bukungu, mu burezi, mu Ngabo, mu buvuzi, mu buhinzi, mu guca ubuhunzi, mu guteza imbere imishinga y’urubyiruko, mu kugabanya imisoro, n’ibindi.

Habineza yabwiye abanyagicumbi ko yifuza kwubaka “Leta y’Ubusabane”, aho abaturage bazajya bagishwa inama kuri buri gahunda yose ibareba igiye gushyirwaho.

Hari aho yagize ati “Mu Rwanda dufite gakondo, ariko hari gakondo imwe imaze guteshwa agaciro, ni ubuvuzi bwa gakondo, ubuvuzi bwa gakondo bumaze kuba gicibwa mu Rwanda, kuko barababwiye ngo mujye mujya gukorera kwa muganga.”

Frank Habineza imiti gakondo ngo iri gusuzugurwa, ngo ariyo abazungu baza ino bakayitwara Iburayi bakayikuramo ibinini bakaza kubitugurisha amafaranga menshi cyane.

Ati “Hari n’abandi b’Abashinwa basigaye babyizanira hano ibyatsi byabo hano bakabitugurisha ku mafaranga menshi cyane kandi dusanzwe tubyifitiye.”

Yongeraho ati “Tuzateza imbere ubuvuzi bwa gakondo tubaha ibyangombwa n’uburenganzira bwo gukora neza, ndetse tubashyiriraho n’inganda zabafasha gutunganya imiti yabo, ibe imiti myiza ndetse yagurishwa no ku isoko muri muntu wese akumva ko yamuvura neza.”

Gusa, Habineza ngo azakomeza no gushyigikira ubuvuzi busanzwe, by’umwihariko ngo azashyiraho ikigega gishyigikira ubwisungane mu kwivuza ku buryo umuntu wifuza umuti yabona umuti umuvura, bitari ukubona wa muti unywa ariko ntukire indwara.

Mu mavugurura ateganya gukora mu bwisungane mu kwivuza kandi, ngo n’abafite indwara zikomeye babe bashobora kujya kwivuza hanze y’u Rwanda cyangwase no ku mavuriro akomeye.

Ikindi ngo azavugurura mu bwisungane mu kwivuza, ngo ni uguha uburenganzira umuntu wishyuye akajya ahita yivuza atarindiriye ko n’abandi bo mu muryango we bishyura, cyangwa ngo arindire ko ukwezi gushira.

Abaje kumva imigabo n'imigambi ya Frank Habineza.

Abaje kumva imigabo n’imigambi ya Frank Habineza.

Umukandida Frank Habineza wari waje kwiyamamariza i Gicumbi.

Umukandida Frank Habineza wari waje kwiyamamariza i Gicumbi.

Bamwe mubamushyigikiye baba baturukanye i Kigali.

Bamwe mubamushyigikiye baba baturukanye i Kigali.

Evence Ngirabatware
UMUSEKE.RW/Gicumbi



from UMUSEKE http://ift.tt/2tJUt8m

No comments:

Post a Comment