Gicumbi: Abacuruzi ngo babura aho babitsa Frw bacuruje kuko bataha banki zafunze

Ngo barangiza akazi ko gucuruza amasaaha yakuze bakabura aho babitsa ayo bakoreye

*Barasaba ko banki zajya zikora 24/24h

Bamwe mu bacuruzi bo mu mugi wa Byumba (Gicumbi) bavuga ko bajya babura aho babitsa amafaranga bacuruje kuko barangiza akazi banki zafunze bagatahana amafaranga bafite ubwoba ko abajura bashobora kuyabambura.

Ngo barangiza akazi ko gucuruza amasaaha yakuze bakabura aho babitsa ayo bakoreye

Ngo barangiza akazi ko gucuruza amasaaha yakuze bakabura aho babitsa ayo bakoreye

Aba bacuruzi bashima ibikorwa by’iterambere byagezweho muri iyi myaka 23 ishize, bavuga ko ikoranabuhanga rya ATM (Automatic Teller Machine) ryaborohereje kuko batagitonda umurongo bagiye kubikuza amafaranga yo kujya kuranguza.

Gusa bavuga ko imbogamizi zikiri mu kubitsa kuko barangiza akazi ko gucuruza banki zafunze bagahitamo gutahana amafaranga bakoreye.

Ngo bataha bikandagira ko abajura bashobora kubategera mu nzira bakabambura aya mafaranga.

Aba bacuruzi bavuga ko mu Rwanda hari umutekano, bagasaba ko banki zashyiraho uburyo zazajya zakira abazigana mu masaaha akuze kuko bo ari bwo babona umwanya.

Hakizimana Jean Damascene ucururiza mu mugi wa Byuma avuga ko abacururiza mu isoko ry’akarere nyuma yo kugezwaho amashanyarazi basigaye bafunga saa mbiri.

Uyu mucuruzi uvuga ko mu masaaha y’umugoroba ari bwo babona abakiliya benshi, avuga ko bataha banki zose zo muri uyu mugi zafunze.

Umwe mu bacuruzi bazwi cyane mu mugi wa Byumba witwa Nzayisenga avuga ko bajya kurangurira mu mahanga ariko ko iyo bageze mu Rwanda bafite amafaranga basaguye batabona aho bayabitsa kandi badashaka kugendana amafaranga mu mufuka muri ayo masaaha akuze.

Ati “Nk’uko hari abakora amasaha 24/24 nko kwa muganga ndetse n’aho bcururiza imiti ku bakozi bigenga ( Pharmacie), Hoteri na restaurant , gusa ibi byibera mu mujyi wa Kigali, ariko natwe dukeneye iterambere rigera mu gihugu hose, cyane cyane tubangamiwe no kuba nta banki wabitsaho mu masaha y’Ijoro.

Ngo biteze ko perezida uzatorwa muri manda y’imyaka irindwi iri imbere azumva iki kifuzo cyabo akagishyira mu bikorwa.

Ngo mu isoko rya Byumba babona abakiliya mu masaaha y'umugoroba

Ngo mu isoko rya Byumba babona abakiliya mu masaaha y’umugoroba

Ubucuruzi muri aka gace bumaze gutera imbere

Ubucuruzi muri aka gace bumaze gutera imbere

Evence NGIRABATWARE
UMUSEKE.RW/GICUMBI



from UMUSEKE http://ift.tt/2tMguPV

No comments:

Post a Comment