-
- Biyeretse ku mafarasi mu kwamamaza umukandida wa FPR-Inkotanyi
Iyo myiyereko yabaye ku cyumweru tariki ya 23 Nyakanga 2017, ubwo muri ako karere bagosozaga icyumweru cyahariwe kwamamaza umukandida wa FPR-Inkotanyi.
Umuhango wo gusoza icyo cyumweru wabereye i Rutunga. Imodoka zerekejeyo ziyereka ziriho amabendera n'ibindi birango bya FPR-Inkotanyi.
Zahagurukiye kuri Stade Amahoro ziri mu masibo abiri (imirongo). Isibo imwe yanyuze i Ndera, indi inyura mu Gatsata zose zihurira i Rutunda.
Aho i Rutunga bahasanze amafarasi ane nayo yari atatseho amabendera ya FPR-Inkotanyi. Nayo yiyeretse abaturage bari bari aho babarirwa mu bihumbi.
Uwo myiyereko wose wafatwaga amashusho hifashishijwe indege ya kajugujugu.
-
- Imodoka nazo zakoze imyiyereko
from KigaliToday | WebRwanda.com http://ift.tt/2vPLyyV
via IFTTT
No comments:
Post a Comment