Njyewe-“Ngo menye byose? Nelson! Ushaka kumbwira iki? Ese ugeze aha ute ko nzi ko wari uri kure?”
Nelson-“Ndaje! Ku bwo kumenya ko ka gacu kari gakingiye byose gahizurutse umucyo ukaba ugiye gutama kuri wowe!”
Njyewe-“None se…”
Nelson-“Tuza! Haguruka tugende!”
Njyewe-“Tujye hehe se? Nelson unjyanye hehe?”
Nelson-“Ngwino dutahe ukomeze ubuzima bushya kuko umwanzi ari mu maboko y’abo yahemukiye!”
Njyewe-“Nelson! Ntabwo nava aha Bob atambwiye aho Mama ari, ni we uhazi, ni we wamutwaye kandi yatwaye igice kimwe cy’ubuzima bwanjye, ubu se koko nava aha nkajya hehe?”
Afande-“Daddy! Tuza musore muto, Mama wawe ubwo ariho uzamubona, kandi wibuke neza ko umunsi bamutwara bagusigiye ubutumwa bukubwira ko atwawe nuwamukunze ari nabyo uriya musore wamushimuse yongeye kukubwira, tuza rero ugende utangire ubuzima bushya kuko niyo wamenya aho Mama wawe ari bitagishobotse ko ubana nawe”
Maze kumva byose natuje umutima maze ako kanya ndahaguruka nkurikira Nelson turasohoka, tugeze hanze nsanga Brendah ahagaze hanze, ndatambuka ndamusuhuza twinjira mu modoka,
Nelson-“Ubu noneho wenda uratuje ubwo Bob na Danny barizirikishijwe iminyururu!”
Njyewe-“Nelson! Nzatuza umunsi nabonye uwambyaye, gusa kuko mbafite niyo mpamvu ndi uyu ndiwe!”
Brendah-“Yoooh! Humura turahari rwose, erega natwe urabizi ibi byishimo hari igihe cyageze tukumva bitazagera ngo tubigereho, mu buzima ni ikizere naho ibindi byose birashoboka”
Njyewe-“Urakoze Bre! Nanjye bizampire!”
Nelson-“Daddy! Komera musore muto! Nonese tujyane utwereke aho uba cyangwa tuzabipange tuze aricyo kituzanye?”
Njyewe-“Ahubwo se ugira ngo ubu singiye kujya kwa muganga, Mapiki abaye igitambo cyibi byose da!”
Nelson-“Ngo Mapiki abaye igitambo?”
Tukiri aho Afande yahise agera aho imodoka ya Nelson yari iparitse tumanura ibirahuri maze ahita avuga,
Afande-“Daddy! Arimo hano ra?”
Njyewe-“Yego Afande! Ndimo rwose!”
Afande-“Hari umusore mwari muri kumwe muri iriya operation ra?”
Njyewe-“Ni Mapiki! Mutambwira ko hari amakuru mabi mumenye!”
Afande-“None se yageze hariya gute, kuki mwihutiye kugerageza gufata abantu kandi nta bwirinzi mufite?”
Njyewe-“Afande! Twabaye tukimenya amakuru umusore twafunganwe hano witwa Mapiki wakoranaga na Bob…”
Nabwiye Afande byose nta na kimwe muhishe nawe anteze amatwi maze hashize akanya,
Afande-“Wihangane rero!”
Njyewe-“Afande! Nihangane kubera iki? Habaye iki?”
Afande-“Uwo musore wawe ntabwo bimeze neza! Ubu bamujyanye mu bitaro bikuru kuko arebye cyane! Asobora no gupfa kabisa uko mbyumva!”
Njyewe-“No! Oya rwose Mapiki ntagwe muri ibi byose, Afande! Ajyanywe hehe?”
Afande-“Ajyanwe mu bitaro bya police ku kacyiru, kugira ngo bakomeze bakurikirane byose!”
Ako kanya ntabwirije Nelson yahise yatsa imodoka maze twerekez aho Mapiki yari ajyanwe, byongeye kunyereka ko ubumuntu bwamusagutse, muri ako kanya namenye ko yavukiye abantu.
Bidatinze twageze ku bitaro Mapiki yari arimo, tuhasanga abantu benshi, maze dutangira kubyigana njye na Nelson ngo twinjire ariko umurongo ukomeza kuba muremure ako kanya hari imodoka yaje yihuta icanye amatara atukura abantu bose barahindukira abaganga bose baza biruka cyane.
Bafunguye umuryango w’inyuma bazana ibikoresho bishoboka maze bihutana iyo ndembe, kubw’ibyo byose byari biri kuba byatumye banga ko tuninjira, tuguma hanze birangira batubwiye ko tutemerewe no gusura ko abemerewe ari umuryango w’abihaye Imana wita ku mbabare, nta kundi twarikubuye turataha.
Nelson yangejeje nyabugogo mfata imodoka ijya aho nari narakomereje ubuzima ngeze aho twaviragamo mvamo mfata aka moto nahagaze kwa Joy numvaga nshaka gutura byose.
Nkigera mu bikingi by’amarembo nabonye agapira ndunama ndagatora, ngihaguruka mba mbonye Angela,
Angela-“Tonton uzanye Kaka?”
Njyewe-“Angela! Wari uri gukina, ngwino? Ngaho banza uze unsuhuze nkubwire akantu keza!”
Angela yahise yahise aza ansanga nsha bugufi ndamuhobera maze kumuhanagura ibitaka byari ku itama,
Njyewe-“Bite se ko uri gukina wenyine?”
Angela-“Nonese ko yanze ko dukina!”
Njyewe-“Uuuh! Joy se?”
Angela-“Yego!”
Njyewe-“Ari hehe se?”
Angela-“Ari hariya munsi ya cya giti!”
Njyewe-“Ngaho ngwino tujyane!”
Nafashe ukuboko Angela maze tumanuka tujya aho Joy yari ari, tangiye kwibaza impamvu yagiye kwigunga akicara munsi y’igiti cyare munsi y’urugo, nkimubonera kure mbona yubitse umutwe imbaraga ziracika nihuta musanga nkimugeraho ikiganza cyamukoze ku rutugu ivi ndirimiza hasi,
Njyewe-“Joy! Ni njyewe!”
Akinyumva yubuye amaso ntungurwa kandi mbabazwa no gusanga ya maso meza andeba ngatuza yongeye gutukura, Ooooh my God!”
Njyewe-“Joy! Wabaye iki? Niki kiguteye kurira? Humura niba ari uko nari kure yawe dore nje nkugana ngo nguhumurize!”
Joy-“Daddy! Kuki unsanze muri ibi bihe koko?”
Njyewe-“Joy-“Muri ibi bihe niho ngomba kuza, ngaho tuza umbwire, ni iki kiguteye kwigunga amarira agashoka ku matama yawe?”
Joy-“Cheri! Ni inzozi narose!”
Njyewe-“Yoooh! Humura inzozi ni inzozi, ntabwo zakaguteye kurira! Nyumva! Nyumva ndagukunda!”
Joy-“Daddy! Erega nkabya inzozi! Naraye ndoteye nabi Sacha!”
Njyewe-“Ooohlala! Ma Beauty! Ndabizi Sacha yari umwana wakuze nkawe, wamukundaga kubi, gusa humura ibyabaye byose ni isomo, kandi ntacyo akibaye kuko ubu Bob ari mu maboko y’abamubaza ibyo yakoze!”
Joy-“Oya oya wee! Sacha naraye ndose tumushyingura! Kandi nkabya inzozi”
Njyewe-“What? Humura Joy! Sacha ni muzima kandi uzongera umubone! Sibyo?”
Joy yongeye kurira ndamwegera ndamukomeza amaze gutuza ntangira kumubwira byose ndetse muhoza muhumuriza, muhagurutsa aho yari ari ntangira kumutembereza mugabira buri kimwe cyose Imana yaremye, maze yongera kumwenyurira mbona neza icyo navukiye,
Joy-“Daddy! Igihe bikomeye uzaba inkingi ya mwamba, ni wowe wenyine wankozeho nkongera guseka, ni ukuri ndagukunda dore mbaye mushya nari ndi kure, nari nsubiye kwicuza impamvu nasigaye, aho niho uziye nkongera kumwenyura, ni ukuri ndagukunda”
Njyewe-“Yoooh! Nanjye ndagukunda cyane Joy! Ibi bizaba iminsi yanjye yose mukundwa w’ibihe byose, ngaho angera umpobere numve ukuntu umutima wanjye ugusimbiza wizihiwe”
Ako kanya Joy yarampobeye nongera kumva umutima utuje twarekuranye Angela aduteye agapira duhindukirira rimwe aradupepera ahita yiruka dusigara duseka, byari ibihe byiza nakunze.
Twakomeje kuganira amasaha akomeza kwicuma bigeze mu mugoreba wa joro mpa ikimenyetso Joy nsezera na Angela mfata inzira nerekeza kwa Bob natahaga mu kuhagera natunguwe no gusanga Papa Danny ahagaze ku muryango nikangamo maze ako kanya,
We-“Eeh! Ngize Imana ndakubonye! Nari ndambiwe rwose!”
Njyewe-“Mwiriwe! Papa Daniel! Muradusuye se?”
We-“Uuuh! Uranzi se?”
Njyewe-“Ubwo utakumenya yaba ari inde ra? Ese ko utajya gusura umuhungu wawe? Ntabwo wifuza kumenya icyo yazize?”
We-“Ngo ngo ngo umuhungu wanjye arafunzwe?”
Njyewe-“Inka yanjye! Uraho utabizi se? Biratangaje rwose!”
We-“Eeh! Nanjye nkabibona! Ibyumweru bingahe atagera ino? Ubu ni nayo mpamvu nari nje aha ngo Mutoni ampe kudufaranga none ngo Daniel arafunzwe?”
Njyewe-“Yego muze! Ahubwo ubu ndacyeka bashobora kuba baranamukatiye!”
We-“Ayiga data wee! Ubu se koko mbaye uwande?”
Njyewe-“Ni ukwihangana nyine nta kundi, ariko se ubundi aya mazu ni ayande Muze?”
We-“Aya mazu rero nay’umugabo ukorana n’umuhungu wanjye Daniel”
Njyewe-“Uuh! Uwitwa Bonaventure se?”
We-“Oya! Ntabwo ari uwo rwose nundi bose bakorera!”
Njyewe-“Nonese ubundi uzi icyo umuhungu wawe akora?”
We-“Ashwiii da! Mbona ampa amafaranaga gusa ariko naramubwiye, ngo ahatari cyera nzumva ibye! Ndamuzi erega naramwibyariye”
Njyewe-“Nta kundi Muze! Nonese uwo muntu bose bakorera uzi aho aba?”
We-“Niba ari umuzungu, niba ari iki ariko aba mu bihugu bya kure”
Njyewe-“Ntabwo uzi izina rye se?”
We-“Ashwi da! Naba nkubeshye rwose”
Njyewe-“Eeeh! Nagiraga ngo mubabwirire ko na Bonaventure yafashwe!”
We-“Yampaye inka! Ngo nawe yafashwe!”
Njyewe-“Yego rwose, ubu arafunzwe nawe!”
We-“Ahubwo se nako ubu si njye nsigaye ra?”
Ako kanya nakoze mu mufuka ngo nkuremo imfunguzo Papa Danny mbona asubiye inyuma ubwoba buramwica ntangira kwibaza icyo abaye, birarenga mbona arirutse nsigara ntangaye.
Narakinguye ninjira mu nzu nirambika ku buriri ntangira gutekereza byinshi, iryo joro naraye ntasinziye kubera ibitekerezo, natekerezaga Mapiki nkongera gutekereza kabitera wa byose, ijoro ryatandukanye mfashe agatotsi iminota micye.
Bwaracyeye mu gitondo ndabyuka nkora ku kimenyetse maze ndahaguruka njya muri douche, mvuyeyo nditegura, nta handi nari ngiye, hari kwa muganga ngo mbe impande ya Mapiki wabaye igitambo mu rugamba twarimo.
Narakinze maze nzamuka njya ku muhanda, maze kwicara mu modoka numva telephone yanjye iri gusona nkirebe umpamagaye nsanga ni nimero ntazi nkanda yes nshyira ku gutwi,
Njyewe-“Hello!
We-“Bite! Ni Daddy tuvugana?”
Njyewe-“Yego niwe! Mwebwe se muri bande?”
We-“Ntabwo ari ngombwa kumenya ahubwo niba uri I kigali waca kuri alimentation iri mu marembo ya gare ugafata ubutumwa bwawe”
Njyewe-“Ngo ubutumwa bwanjye?”
Call end.
Telephone ikivaho noneho ibintu byaranshanze neza neza mbura icyo nkora, natangiye kwibaza byinshi, nagize umutima uhagaze numva ibintu bibaye ibindi umusore wari wicaye impande yanjye niwe wabibonye agize ngo ambaze ndamwihorera sinagira icyo musubiza dukomeza urugendo.
Nabaye nkiva mu mudoka nseba za nimero zari zampamagaye nkanda yes nshyira ku gutwi amaze kunyitaba andangira aho ariho ngenda nihuta mu kugahagera ntangira kureba hirya no hino abantu bari barimo ako kanya numva umuntu unkozeho mpindukiye mbona ni umusore wari wambaye agapira ka orange bigaragara ko ashobora kuba akora aho,
We-“Kou meze nkuri gushaka umuntu ni wowe Daddy mpamagaye se?”
Njyewe-“Ni njyewe rwose wabimenye! Ni wowe umpamagaye se?”
We-“Ni njyewe! Akira ibaruwa yawe!”
Uwo musore ako kanya yahise ampa ibahasha nziza y’umweru, ndebye ibyanditseho nsanga ni amazina yanjye ndikanga,
Njyewe-“Ninde wayiguhaye se?”
We-“Yibike wowe gusa, ibyo aribyo byose uraza kumenya byose! Reka nkomeze akazi ahubwo urabibona nawe ko dufite abakiriya benshi!”
Yahise akata aragenda nkomeza kureba ibahasha, muri ako kanya telephone yanjye yongera gusona, ndebye umpamagaye nsanga ni Nelson ndikanga nkanda yes vuba vuba,
Njyewe-“Hello!”
Nelson-“Daddy! Banguka! Bankuka ku bitaro aho wa musore wawe arwariye!”
Njyewe-“Ngo? Habaye iki? Ahubwo se niho uri?”
Nelson-“Yego niho ndi! Nazindukiyeyo njye na Brendah kuko tuziko wowe uri kure, none tubaye tukihagera…”
Njyewe-“Musanga bimeze gute se? Nelson! Ko utambwira?”
Nelson-“Banguka yewe ibindi urabimenya uhageze!”
Njyewe-“Oya ataba…”
Call end.
Ako kanya nahise mpamagara moto vuba ndayurira feri ya mbere hari kwa muganga aho Mapiki yari ari, nkihagera nakubitanye na Nelson ahagararanye na Brendah wari ufite envelope,
Njyewe-“Nelson! Nelson! Bimeze bite?”
Nelson-“Nta kigenda rwose dore na nubu banze ko twinjira”
Njyewe-“Ngo kubera iki se?”
Nelson-“Umusore wawe ararembye cyane! Kandi na wa murwayi bazanye ejo abaganga niwe bose bariho, twari tuguhamagaye basin go winginge turebe niba twamusura!”
Ako kanya nahise mbanyuraho nkomeza njya kuri reception negera umukobwa wari uhari maze,
Njyewe-“Mwaramutse! Nitwa Daddy! Ejo twaje kureba umusore witwa Mapiki urwariye aha muramutwima, none koko nuyu munsi tumubure?”
We-“Ngo uwo murwayi yitwa nde?”
Njyewe-“Yitwa Mapiki! Yazanwe na Police! Batubwiraga ko arebye! Rwose mutubabarire tumurebe kuko nta wundi murwaza afite!”
We-“Ba wihanganye gato nze ndebe”
Uwo mukobwa yarahagurutse nsigara aho, hashize akanya mbona aragarutse ahita ambwira,
We-“Ngaho muze mumurebe, ararebye rwose pe! Sinzi niba ari bubone umwuka wo kuvuga”
Njyewe-“Oya se kandi Muga! Mutambwira ko Mapiki nta kizere cyo gukira!”
Twakomeje kugenda maze tugeze ku cyumba cy’indembe tubona itara ritukura riri kwaka tuba tugumye hanze, hashize akanya abaganga nka batanu barasohoka natwe turinjira tukigera kuri Mapiki wari uryamye twese twitangira itama kubera ukuntu yari arebye.
Hashize akanya tubona yubuye amaso, atangira kurwana n’umwuka ashaka kuvuga, mu kajwi gato,
Mapiki-“Boss! …”
Njyewe-“Mapi! Ihangane urababaye ndabibona nta kindi rero twakora kitari ukukuba hafi”
Mapiki-“Erega ntabwo ari njyewe njyenyine, uwakubwira imiborogo twarayemo!”
Njyewe-“Komera Mapi! Nta kundi bibaho kandi uri intwari”
Mapiki-“Boss! Wandebeye uwo mukobwa uri gutaka aho kuruhande niba atari gusamba? Ko numva ijuru risa nkiryahumuye ra?”
Mapiki yabaye akimbwira gutyo koko ndahindukira, ngikubita amaso umukobwa wari uryamye hirya yanjye nkubitwa ni inkuba itagira amazi Nelson na Brendah birabayobera……………………………………………….
from UMUSEKE http://ift.tt/2vhHnjo
No comments:
Post a Comment