Breaking: Manzi wifuzwaga na APR FC yongereye amasezerano muri Rayon

Manzi yasinyiye Rayon imyaka ibiri mbere yo kujyana n'Amavubi muri Uganda

Myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi Manzi Thierry yifujwe n’amakipe ane atandukanye yo mu Rwanda arimo na APR FC ariko ahisemo kongera gukinira Rayon sports indi myaka biri.

Manzi Thierry yongereye amasezerano

Manzi Thierry yongereye amasezerano

Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu tariki 27 Nyakanga 2017 nibwo Rayon sports yongeye kunguka undi mukinnyi wongera amasezerano mu bayifashije gutwara igikombe cy’Amahoro 2016 n’igikombe cya shampiyona 2016-17.

Manzi Thierry bivugwa ko yemeye gusinyira Rayon nyuma yo guhabwa ‘recruitement’ ya miliyoni 12 frw n’umushahara w’ibihumbi 500 frw.

Bije nyuma yo kubwirwa na APR FC ko abakinnyi bose yifuza izabaganiriza ku masezerano nyuma y’amatora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe tariki 4 Kanama 2017.

Thierry w’imyaka 21 yageze muri Rayon mu mpeshyi ya 2015 avuye muri Marines FC. Yakiniye nyuma y’Isonga FC na SEC Academy.

Manzi yasinyiye Rayon imyaka ibiri mbere yo kujyana n'Amavubi muri Uganda

Manzi yasinyiye Rayon imyaka ibiri mbere yo kujyana n’Amavubi muri Uganda

Roben NGABO

UMUSEKE



from UMUSEKE http://ift.tt/2vK4bFl

No comments:

Post a Comment