Umwuka ni mubi hagati ya Unity Gospel Music na Vigar barwanira gucuruza ibihangano by’umuhanzi Uwiringiyimana Theogene, kugeza ubwo yitabazwa mu rubanza ngo abe ari we ubakiza.
Aya mashyirahamwe yombi asanzwe azwiho gucuruza ibihangano by’abahanzi batandukanye biganjemo abaririmba indirimbo zihimbaza Imana.
Ibi byatangiye guhwihwiswa ubwo, umugabo witwa Twagira wari warahawe uburenganzira na Theo Bosebabireba bwo kumucururiza ibihangano, afashe gahunda atabivuganye na ny’iribihangano, agafata ubwo burenganzira yahawe n’ibihangano yahawe gucuruza akabigurisha ishyirahamwe Unity Gospel Music.
Uyu mugabo yari yarahawe album 5 za Theo ngo azigurishe, ariko akumva ko kuba yaratanze uburengenzira kuruhande rwa Theo ntakibazo abibonamo, ahubwo ikibazo cyavutse ku rindi shyirahamwe ryitwa Vigar rivuga ko iri ryaguze uburenganzira bwo gucuruza ibihangano by’uyu muhanzi ritabyemerewe ko ndetse nta nibyangombwa bafite bibemerera gucuruza ibihangano, bakemeza ko aribo bafite ubwo burenganzira gusa.
Mu kiganiro Bwiza.com yagiranye na Theo yayitangarije mu magambo macye ko bamuhamagaye ubwo aya matsinda yombi yajyaga kuregana, yagerayo agiye kubakiza agasanga nta muntu n’umwe uri mubaregana bigeze bagirana gahunda yo kumugurishiriza ibihangano, yavuze ko uwo yahaye uburenganzira ari uwitwa Twagira ko yabugurishije atamubwiye, bityo uwabuguze ariwe wagakwiye gukomeza gucuruza.
Iri shyirahamwe rya Vigar ritahawe uburenganzira rishinjwa kujya muba DJ bo kumuhanda rikabafungisha, rikanabaca amafaranga kubera gucuruza ibihangano bya Theo.
Jean de Dieu Dushimimana@bwiza.com
from bwiza http://ift.tt/2ulivWm
via IFTTT
No comments:
Post a Comment