Nyuma y’aho Umubano w’umuhanzi Geosteady n’umukunzi we, Prima Hardashi warumaze igihe utameze neza, aba bombi bamaze gutangaza ko batandukanye ku buryo budasubirwaho.
Uyu muhanzi w’umugande yamenyekanye mu Rwanda mu ndirimbo yakoranye na Charli na Nina yitwa ‘’Owooma’’, yatangarije ibinyamamakuru byo muri Uganda ko yamaze kubona umukunzi mushya yasimbuje Prima bari bamaranye igihe ndetse banabyaranye.
Amakuru aturuka muri Uganda avuga ko aba bombi bari basanzwe bafitanye ubushyamirane ahanini bwaterwaga no gushinjanya gucana inyuma.
Kurukuta rwe rwa Facebook, Prima yashyizeho amagambo yo kwemeza ko yamaze gutandukana na papa w’umwana we ariwe Geosteady, kuva aho ayo makuru ayatangarije ibinyamakuru byo muri iki gihugu byakomeje kotsa igitutu kuri uyu muhanzi, nawe yerura bidasubirwaho ko ayo makuru ari yo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Jean de Dieu Dushimimana@bwiza.com
from bwiza http://ift.tt/2vLOr4v
via IFTTT
No comments:
Post a Comment