Banyarubavu mbafite nta ntambara yantera ubwoba – Kagame

Paul Kagame ageza ijambo ku Banyarubavu.

Kuri uyu wa gatatu, Paul Kagame asoreje ibikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Rubavu aho yabwiye abaturage benshi bari baje kumwakira ko mu gihe abafite nta ntambara n’imwe yamutera ubwoba, dore ko hari nyinshi zo kurwa zirimo iyo kurinda no guteza imbere igihugu.

Paul Kagame ageza ijambo ku Banyarubavu.

Paul Kagame ageza ijambo ku Banyarubavu.

Agihaguruka, Paul Kagame yakiriwe n’amajwi yo hejuru y’abaturage benshi bavugaga bati “Muzehe wacu, Muzehe wacu,…”

Maze nawe ati “Bantu ba Rubavu,… muraho cyane, nabashimiye mwaje muri benshi,…uyu munsi nabonye abantu benshi, nabonye FPR, ba Nyarubavu rero nk’uko Uwacu yari amaze kubivuga, ingabo zingana zitya, ingabo zingana namwe, zifite umutima nk’uwanyu zananirwa n’iyihe ntambara?
Nanjye mbafite ntayantera ubwoba.”

Aha, yavuze ko uyu munsi hari intambara yo kubaka igihugu no kukirinda, gusa ngo abaturage bakomeje kumuba hafi butya ntabwo yazabananira.

Ati “Nk’uko twabitangiye hashize igihe dukoresha ubumwe, dushaka umutekano, dukoresha amajyambere, ndagira ngo mwumve ko itariki enye, ari ugukomeza urwo rugendo.
Ni mwebwe nange, turi kumwe, turashaka kuba igihugu dukoreshejwe ubwenge bwacu, dukoresheje imbaraga, dukorehseje ubumwe bwacu, hejuru yabyo n’ubushake.”

Yabwiye ibihumbi byinshi byari byaje kumwakira ko uko bangana bashyize hamwe mu bushake bwabo nta cyabananira, abasaba kuzamutora bagakomeza urugendo.

I Rubavu naho Paul Kagame yakiriwe n'abaturage benshi cyane.

I Rubavu naho Paul Kagame yakiriwe n’abaturage benshi cyane.

Kagame yabizejeje ko nibamutora bazaba batoye amajyambere, batoye umutekano, batoye ubumwe.

Agira ati “Turashaka amajyambere agera kuri buri wese, abana bakiga buri wese, amashuri akubakwa akagirwa neza, amavuriro kugira ngo abana n’abanyarwanda bose babone aho bivuriza, amashnyarazi agere kuri buri wese, amazi agere kuri buri wese, maze dukore twikorera, abacuruza bacuruze, abahinga bahinge beze, aborora batunge batunganire batunge amagana, nicyo gihugu twifuza kugeraho uko twabishatse.”

Yabwiye Abanyarubavu ko imibereho myiza n’iterambere avuga bizagera kuri buri rugo mu Karere ka Rubavu, ati “ibyo mbasaba nzi ko mubizi kandi murabitanga, tujye tubikora kandi twishime, turishima ko tuba dufite abaturage nkamwe beza, abayobozi beza na politiki nziza, politiki ya FPR yo kuba Abanyarwanda, bakaba umwe, Ndi umunyarwanda, tugakorana n’andi mashyaka.”

Nk’ibisanzwe yasoje ijambo rye yongera gushimira andi mashyaka 8 yemeye gufatanya na FPR, kuko ngo bahuje umugambi wo kubaka u Rwanda.

Ange Eric Hatangimana
UMUSEKE.RW



from UMUSEKE http://ift.tt/2vJVdbc

No comments:

Post a Comment