Bamwe mu batorezwaga i Gabiro basabye kwinjizwa mu gisirikare

Intore zigaragaza ibyo zatojwe mu bijyanye n'amasomo ya gisirikare

Bamwe mu Ntore zari zimaze ukwezi zitorezwa mu kigo cya gisirikare cya Gabiro mu Karere ka Gatsibo basabye kwinjizwa mu nzego zishinzwe umutekano zirimo n'igisirikare.

Kuri uyu Kane nibwo Perezida Paul Kagame yasoje Itorero Indangamirwa icyiciro cya 10 ryari rimaze ukwezi riba.

Abari baririmo ni bamwe mu batojwe mu byiciro by'Indangamirwa byabanje (ubusanzwe byitabirwaga n'abanyeshuri b'abanyarwanda biga mu mahanga) abatsinze neza mu bizamini bisoza amashuri yisumbuye ndetse n'abandi banyeshuri bashya b'abanyarwanda biga mu mahanga.

Bahawe amasomo atandukanye arimo ajyanye n'umuco, amateka ndetse n'imyitozo ya gisirikare nko kuyobora urugamba, ubutasi , kurwanya iterabwoba n'ibindi.

Minisitiri w'Ingabo Gen James Kabarebe yavuze ko mu banyeshuri 523 basoje Itorero, 65 basabye kwinjizwa mu ishuri rikuru rya gisirikare rya Gako, naho 72 basaba kujyanwa mu rwego rw'Inkeragutabara.

Gen Kabarebe yavuze ko abenshi mu basabye kwinjizwa mu gisirikare bize cyangwa baziga ibijyanye n'ubuzobere mu bumenyi ngiro (engeneering) ndetse n'ubuvuzi (Medicine).

Perezida Kagame nawe yasabye izo Ntore gutanga umusanzu wazo mu iterambere ry'igihugu.Yavuze ko abazabishobora kandi babikunze nta kibazo kujya mu nzego zirinda umutekano w'igihugu.

Ati “Abazabishobora, abazabishaka mukajya mu ngabo z'igihugu, mu gipolisi mu zindi nzego z'umutekano, ntabwo binyurana n'ibindi mwikorera cyangwa n'ibindi mwiyubatsemo mu buryo bw'ubumenyi.”

Perezida Kagame yavuze ko Intore zigera ku bihumbi bibiri arizo zimaze guhabwa amasomo ya gisirikare, asaba ko uwo mubare wongerwa.



from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2uW1z6H
via IFTTT

No comments:

Post a Comment