*Indorerezi zizitabira amatora zimaze kuba 1 334…Zahawe amabwiriza,
*Zabujijwe kwivanga muri politiki y’Igihugu no kudakora inshingano za NEC,…
Harabura iminsi ingana n’igize icyumweru, umwe; ibiri; itatu…irindwi gusa ngo Abanyarwanda batore umukuru w’igihugu cyabo ugomba kubayobora mu myaka indwi iri imbere. Prof Kalisa Mbanda uyobora Komisiyo y’igihugu y’amatora avuga ko iminsi isigaye ari mike ariko ko ibikorwa bizakorwamo ari byo bihatse amatora nyirizina. Ati “Ibisigaye ni byo bike ariko biraremereye.”
Prof. Kalisa Mbanda avuga ko ibikorwa bisigaye ari byo bike ariko ko ari byo biremereye
Prof. Kalisa Mbanda wahaye amabwiriza indorerezi zimaze gutangaza ko zizitabira aya matora, yagarutse ku bikorwa bimaze gukorwa kuva komisiyo ayoboye yakwinjira muri ibi bikorwa by’amatora.
Yavuze ko iyi komisiyo yari yakiriye abantu batandatu bifuzaga kuba abakandida ariko ikemezamo batatu bari buzuje ibisabwa.
Aba bakandida ni Dr Frank Habineza watanzwe n’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukije na Kagame Paul wa RPF-Inkotanyi na Mpayimana Philippe wigenga, bose bamaze ibyumweru bibiri bari mu bikorwa byo kwiyamamaza.
Prof Kalisa Mbanda avuga ko ibikoresho bizifashishwa mu matora byamaze kwegeranywa ku buryo hasigaye kubigeza ku biro by’amatora ariko ibizakoreshwa mu matora y’Abanyarwanda baba mu mahanga byoherejwe mu mpera z’icyumweru (weekend) gishize.
Ngo ibizakoreshwa mu Rwanda bizagezwa mu turere kuwa 31 Nyakanga, bigere mu mirenge kuwa 02 Kanama naho kuri site z’itora bigezweyo ku wa 03 Kanama bucya hagakorwa igikorwa cy’amatora.
Yanagarutse ku gikorwa cyo kwakira indorerezi cyatangiye ku itariki ya 02 Gicurasi kikazarangira 03 Kanama. Kugeza ubu hamaze kwakirwa indorerezi 1 334 zirimo 920 ziturutse imbere mu gihugu na 414 ziturutse mu mahanga.
Avuga ko ibi bikorwa bibanziriza amatora biri kugenda neza ariko ko ibisigaye ari byo bisaba imbaraga n’ubushishozi bihagije. Ati “Ibisigaye ni bike ariko biraremereye.”
Perezida Paul Kagame wenda kurangiza manda ya kabiri, yarahiriye kuyobora iyi manda ku wa 06 Nzeri 2010 akazayirangiza kuri iyi tariki n’ubundi ya 06 Nzeri 2017.
Itegeko rigena ko amatora y’ugomba kuyobora Abanyarwanda muri manda ikurikira atorwa hagati y’iminsi 30 na 60 mbere y’uko itariki yarahiriyeho igera.
Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW
from UMUSEKE http://ift.tt/2v1Xtwj
No comments:
Post a Comment