Ihuriro rigamije impinduka muri ruhago (Rwanda Football Coalition for Change) ryarangije gushyira hanze urutonde rwanyuma rw' abazaba bagize komite Nyobozi ya Ferwafa mu gihe umukandida wabo Mwanafunzi Albert yaba atorewe kuyobora iri shyirahamwe.
Mu byumweru bibiri bishize, ni bwo iri huriro rigamije guha indi sura umupira w'amaguru w'u Rwanda, ryari ryemeje ko Mwanafunzi azarihagararira ndetse rikanamuherekeresha komite bagombaga gukorana na yo ngo umupira w'amaguru wongere ugire imbaraga haba imbere mu gihugu ndetse no hanze yarwo.
Lisite ntakuka y'abajya muri komite nyobozi ya Ferwafa mu gihe Mwanafunzi yaba atsinze De Gaulle mu matora
Aba ariko nyuma yo gutanga uru rutonde, akanama gashinzwe amatora muri Ferwafa kayobowe n'umunyamabanga wa APR FC Kalisa Adolphe Camarade, kahise kabwira abari kuri uru rutonde ko batujuje ibisabwa ni ko kongera gusubira mu mpapuro mu gushaka ibyangombwa.
Nubwo ibi ngo byabanje kugorana ndetse hamwe bakagenda bananizwa, Kanamugire Fidel uvugira iri huriro yatangarije Ruhagoyacu ko ibyangombwa byose babibonye ndetse batanze urutonde rwanyuma rugaragaramo impinduka nto.
Mu biyongereye mu rutonde harimo Rwemalika Félicité usanzwe ari Vice Perezida wa komite olimpike, aho yatanzwe nk'uzaba ushinzwe iterambere ry'abagore. Uyu mubyeyi mubyeyi wegukanye igihembo cy'umunyafurikakazi wabaye indashyikirwa mu guteza imbere abagore binyuze muri siporo, azaba ashinzwe iterambere ry'umupira w'abagore, yakunze kuvugira ko ubuyobozi bwa Ferwafa kuri ubu buseta ibirenge mu kuwufasha.
Félicité usanzwe ari umwe mu bagize inteko rusange ya Komite mpuzamahanga Olimpike IOC, nawe ari ku rutonde rw'abaharanira impinduka
Uretse uyu, izindi mpinduka zigaragamo kuri uru rutonde ni ukuvamo kwa Habimana Gerrard wari wavuye muri Kiyovu Sports agatangwa nk'ushinzwe komisiyo y'ubuvuzi, gusa ukutumvikana mu buyobozi bw'iyi kipe kugatuma asimburwa na Muteyinkingi Callixte.
Ibyangombwa byatanzwe n'igice cya Nzamwita Vincent De Gaulle birakemangwa
Uretse gutanga ibyangombwa bari basabwe abagize ihuriro rya Rwanda Football Coalition for Change bandikiye akanama k'amatora ka Ferwafa, bibaza ku byangombwa byatanzwe n'abo Nzamwita Vincent De Gaulle yatangaje ko bazafatanya kuyobora iri shyirahamwe naramuka atowe.
Mu ibaruwa Ruhagoyacu ifitiye kopi, hagaragaramo Habyarimana Marcel ushakirwa kuzaba Vice Perezida nyuma yuko Olivier Nzeyimana wa Mukura yikuye ku rutonde, gusa uyu Marcel watanze na Espoir bikavugwa ko atagaragara kuri statut y'iyi kipe, nyamara ari kimwe mu byari byasabwe buri mukandida wese wo muri komite nyobozi.
Hibajijwe ku byangombwa byatanzwe n'abo ku gice cya De Gaulle
Aha kandi abandi bahuje ibibazo ni Ntakirutimana Diane watanzwe muri komisiyo ishinzwe umutekano, Ruhumuriza Eric watanzwe mu basifuzi, hamwe na Nshimiyimana Alexis Redemptus uvuga ko azaba ashinzwe iterambere rya ruhago mu gihe nta kipe yigeze atanga bivugwa ko ahagarariye.
Ruhagoyacu yashatse kuvugana na Kalisa Adolphe Camarade ngo tumubaze kuri ibi gusa ntabwo yafataga telefoni ye igendanwa, mu gihe ubuyobozi bwo kwa De Gaulle bwo bwahisemo kudatangaza byinshi kuri aba biyamamaza kujya muri komite nyobozi ya Ferwafa nyuma y'amatora ya tariki ya 10 Nzeri.
from Sports | WebRwanda.com http://ift.tt/2uXHYpF
via IFTTT
No comments:
Post a Comment