Yiyamariza kuri Stade Mukebera mu karere ka Rutsiro umukandida wa FPR Inkotanyi Kagame Paul yabwiye urubyiruko rwari ruri hano ko bari kubaka u Rwanda ruha amahirwe buri munyarwanda, buri rubyiruko kuko ari narwo rwinshi mu batuye igihugu.
Abaturage bari benshi kuri stade Mukebera baje kwakira umukandida wa FPR n’amashyaka umunani amushyigikiye
Paul Kagame yabwiye abaje kumwumva ari benshi cyane bimwe mubyo yagezeho afatanyije n’abanyarwanda ngo birimo kubaka ubumwe bw’igihugu, umutekano, amashuri, inganda, amashanyarazi. Ati “n’ibindi byiza biracyari imbere.”
Yongeye gushimira no kwibutsa ko ari umukandida wa FPR n’andi mashyaka umunani yameye gufatanya nabo nk’uko ngo abanyarwanda basanzwe bafatanya kugera kuri byose.
Ati “Murabona ko u Rwanda rufite umubare munini w’urubyiruko, abarenga 70%, uko muri hano ndarubona ni urubyiruko, nirwo mbaraga z’igihugu, turashaka ko urwo rubyiruko tururera neza. Turwubakira amashuri yigisha neza, turwubakira uburyo bwo kuruha ubuzima bwiza.”
Yagarutse ku musore witwa Jean de Dieu Maniraguha wari umaze gutanga ubuhamya bw’uburyo yize amashuri abanza n’ayisumbuye ari umwana wo mu bakene cyane akabifashwamo na FPR-Inkotanyi, akaba uwa mbere mu mibare ku rwego rw’igihugu arangije ayisumbuye none ubu akaba yifuzwa na kaminuza eshatu zikomeye muri Amerika, mu gihe iwabo ariwe wenyine wabashije kujya mu ishuri.
Paul Kagame ati “Tuzi ko hari n’abandi benshi muri mwe bameze nka we, turifuza ko mugera ku mahirwe, amahirwe agomba kugera kuri buri munyarwanda, kuri buri rubyiruko aho ruva rukagera.”
Yabwiye abari hano ko muri aka karere kabo hari ibintu byinshi ariko ibya mbere birimo aribo abagatuye.
Ati “Mufite ikivu, mufite amazi abegereye, mufite imisozi n’umuyaga mwiza byose bishobora kutuzanira ubukerarugendo bwabazanira inyungu.”
Umukandida Kagame na Mme Jeannette Kagame wifatanya nawe hose yiyamamariza
Perezida Kagame yabwiye aba baturage ko ibyo barimo ari demokarasi y’abanyarwanda, ko atari ngombwa ko isa n’iyabandi. Guhitamo kwabo, ubumwe, umutekano no kubaza abayobozi ibyo bashinzwe niba babikora neza byose ngo ni demokarasi.
Ati “Uko muri hano mwishimiye aho muva n’aho mujya mu bikorwa mugeraho bibageza ku majyambere ni demokarasi.
Banyarutsiro rero iyo niyo nzira turimo, niyo nzira twifuza kandi ibyiza byinshi biracyari imbere, twitegure kongera vitesse dukomeze umuvuduko dutere imbere.”
Perezida Kagame yavuye aha Rutsiro akomereza i Rubengera muri Karongi yiyamamaza.
Agenda aramutsa abaturage bamwakiriye aha iwabo
Hon Mureshyankwano niwe wari uyoboye uyu muhango aha mu bice anakomokamo
Ati “Ibyiza biri imbere”
Hon Bernard Makuza, umunyapolitiki wigenga ashyigikiye Paul Kagame
Yababwiye ko ibyo bafite hano iwabo birimo imisozi miremire n’ikiyaga cya Kivu (bo usanga bita Kivo) byabaha amafaranga
Amahirwe ngo agomba kugera kuri buri wese
Photos ©Evode MUGUNGA/UMUSEKE
Ange Eric HATANGIMANA
UMUSEKE.RW
from UMUSEKE http://ift.tt/2uBow1a
No comments:
Post a Comment