Abashinwa bakoze drones zo mu mazi zirusha ubushobozi iz’Abanyamerika

Igihugu cy’u Bushinwa gikomeje gushakisha uburyo bwose bwo kurinda amazi y’inkombe zabwo mu gihe bukomeje gushinja Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubushotoranyi muri aya mazi u Bushinwa buhiriyeho n’ibihugu bitandukanye birimo Koreya zombi. Kuri ubu iki gihugu kikaba cyakoze drone zo mu mazi ngo zihuta cyane kurusha drones zo mu mazi z’Abanyamerika.

Iki gihugu cy’u Bushinwa kivuga ko cyamaze gushyira mu mazi yo mu Nyanja y’Amajyepfo y’u Bushinwa drone 12 zigiye kwegeranya amakuru nk’uko bitangazwa n’Ibiro Ntaramakuru by’Abashinwa, Xinhua kuri iki cyumweru gishize. Izi drones zo mu mazi Abashinwa bise mu rurimi rwabo “Haiyi”, bisobanuye Amababa y’Inyanja (Sea Wings) ngo ni nka robots zo munsi y’amazi zikomeye, zifite ubushobozi kandi zikoresha ingufu nkeya ugereranyije n’izari zarakozwe mbere, kandi amakuru zifashe zikaba zihita ziyohereza ku butaka uko ziyabonye mu gihe ubundi buryo bwakoreshwaga bwasabaga gukusanya amakuru ukazayasoma igikoresho kivuye mu mazi.

Iki gikoresho ariko ngo nta bushobozi bwo kurasa gifite ariko gishobora kubona byihuse drones nk’izi z’Abanyamerika  mu mazi y’u Bushinwa.

Iyi ni drone yo mu mazi y’Abanyamerika Abashinwa bigeze gufata bakayisubiza

Izi drones zo mu mazi zakozwe na Chinese Academy of Science, yazisuzumye bwa mbere muri Werurwe, zikaza guca agahigo kari gafitwe na submarines z’abanyamerika zo kwibira kugera kure cyane hasi mu mazi.

Izi drones  ngo zishobora kwibira kugera hafi muri mile4 (ibirometero 6 bisaga), zikaba zaraciye agahigo kari gafitwe na submarines z’abanyamerika zibira kugera hafi kuri mile 3,7 (ibirometero 5 bisaga).

Izi drones rero ngo zigiye kuba amaso y’u Bushinwa mu Nyanja y’Amajyepfo y’u Bushinwa, akunze guteza ubwumvikane bucye hagati y’u Bushinwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zikazajya zinaha amakuru u Bushinwa ku biri mu mazi yabwo kandi ku gihe.

 

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

 

Dennis Ns./Bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2vLdF35
via IFTTT

No comments:

Post a Comment