Uwahoze ari umukinnyi ukomeye wa Manchester United yashimagije bikomeye Cristiano bahoze bakinana.

Uwahoze ari myugariro w’ikipe ya Manchester United witwa Nemanja Vidic yatangaje amagambo yiganjemo gushimagiza cyane rutahizamu ukinira ikipe ya Juventus witwa Cristiano Ronaldo, umukinnyi bakinanye igihe kirekire mu ikipe ya Manchester United.


Aganira n’ikinyamakuru cyitwa Omnisport, Nemanja Vidic yatangiye agira ati:”Uba ucyeneye kugira abakinnyi bameze nkawe (Cristiano Ronaldo) mu ikipe yawe. Abakinnyi nk’abo bahora bagusunika. Ntabwo bajya bashimishwa n’uburyo basanzwe bakinamo, baba bifuza gukora ibyisumbuyeho bagakomeza gutera imbere kandi uba ucyeneye abakinnyi nka bariya mu ikipe yawe”.

Uyu mugabo kandi yakomeje agira ati:”Iyo umunsi urangiye, baba ari abakinnyi b’icyitegererezo kuko baba ari abakinnyi b’abahanga kandi b’abanyamwuga ndetse bakaba ari intangarugero kubandi bakinnyi bagenzi babo, aho baba babigiraho uburyo bagomba gukoramo.Namaze imyaka myinshi nkinana na Cristiano Ronaldo, twegukanye ibikombe byinshi, rero dufite byinshi byiza twibuka, ndetse biraza kumubera byiza cyane kuba yagarutse Old Trafford”.



from YEGOB|Entertainment News https://ift.tt/2PQ0AyZ
via IFTTT

No comments:

Post a Comment