Mukuru wa Diamond yahishuye ibanga ry’uyu muhanzi benshi batari bazi.

Romy Jones ,umuvandimwe w’umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Tanzaniya witwa Diamond Platnumz yahishuye ko ari we wamufashije kumenyakana akaba ageze kurwego ariho kuri ubu.

Muri 2009 ubwo Diamond yari ataramenyekana , uyu Jones yakoreraga radio imwe ikomeye yo muri Tanzaniya ndetse akaba ari bwo yatangiye gucuranga indirimbo z’uyu muhanzi cyane bituma zimenyekana nk’uko uyu mugabo abihamya. Jones aganira n’itangazamakuru akaba yavuze ko mbere y’uko atangira gufasha umuvandimwe we (Diamond) ngo nta muntu n’umwe wari umuzi,ari nabyo byatumye ngo yiyemeza kumufasha.

Yagize ati:“mu buzima bwa Diamond yahoze yifuza kuba umunyamuziki, gusa ntamuntu numwe wari umuzi.Byatumye mufasha rero aramamara.Kumenyekana kwe ni ikintu cyanshimishije cyane.”

Kuri ubu Romy Jones n’umwe mu bakozi ba Diamond aho anamwungirije mu buyobozi bwa Wasafi Records.



from YEGOB|Entertainment News https://ift.tt/2OHQEv3
via IFTTT

No comments:

Post a Comment