Ibisasu Vyavumbuwe mu Ngo za Obama na Clinton

Urwego rushinzwe kurinda abategetsi muri Amerika rwavumbuye udupaki dushobora kuba twarimo ibisasu twohererejwe uwahoze ari perezida Barack Obama n’uwahoze ari ministiri w’ububanyi n’amahanga Hillary Clinton. Udupaki nk’utwo turimo ibisasu kandi twavumbuwe mu nyubako z’ibigo by’itangazamakuru bya CNN na Time Warner Center. Abanyamakuru bahise bahungishwa, mu gihe inzego z’umutekano zigikora iperereza ku byo umuvugizi wa perezidansi y’Amerika yise “ibikorwa by’iterabwoba.” Utwo dupaki turimo ibisasu twoherejwe mu gasanduku k’amabaruwa ku icumbi rya Hillary Clinton n’uwo bashakanye wahoze ari perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Bill Clinton mu mujyi wa New York. Indi paki nk’iyo nayo yoherejwe kwa Barack Obama mu mujyi wa Washington D.C. Igisasu cyari cyoherejwe mu nyubakwa ya televiziyo ya CNN kimaze kuvanwa muri iyo nzu ntawe gikomerekeje.      

from Voice of America https://ift.tt/2z1Ae5Z
via IFTTT

No comments:

Post a Comment