Wari uziko hari isaha yabugenewe wakoreraho imibonano mpuzabitsina bikarushaho kugenda neza?

Uko amasaha y’umunsi agenda asimburana ni nako umubiri w’umuntu nawo ugenda uhindura imikorere yawo bitewe n’aho amasaha ageze. Burya ngo saa 7h30 z’igitondo niyo saha isobanutse yo gukora imibonano mpuzabitsina abantu bakarushaho kugira umunezero udasanzwe muri icyo gikorwa kurenza kuba byakorwa mu yandi masaha.

Ngo gutera akabariro kuri iyi saha bifasha umubiri n’umutima kumva bimerewe neza bikuzura umunezero w’icyo gikorwa nk’uko bitangazwa n’urubuga 7sur7, bwiza.com ikesha iyi nkuru, mu nyandiko y’iki kinyamakuru,ngo iyi saha ni ntagereranwa.

Mu bisanzwe abahanga bavuga ko kugira ngo umuntu aryame aruhure umubiri neza bimusaba kuryama nibura amasaha ari hagati ya 7 na 8 nubwo akenshi bitubahirizwa ku mpamvu zitandukanye.

Impuguke zo muri kaminuza ya Westminster zemeje ko iyo umuntu abyutse hagati ya 5h22 na 7h21 ushobora kwiriranwa umusemburo witwa( Hormone Cortisol)ari nawo utuma ushobora kwiriranwa umunaniro mwinshi.Bityo ngo iyo ubyutse ayo masaha twavuze haruguru ngo ntabwo uba waruhutse neza nubwo waba waryamye hakiri kare.

Ubundi ngo kubyuka saa 7h22 abo bahanga bavuga ko ariyo saha nziza yo kubyuka noneho saa 7h30 za mugitondo umubiri ukongera cyane hormones zifasha mu gutera akabariro.

Umuhanga mu bijyanye n’ubuzima bwo gutera akabariro w’umwongereza Suzie Hayman nawe yemeza ko iyi saha abantu bakangutse ngo baba bameze neza kuko baba baruhutse bihagije biryo bikabafasha no gukenerana.

ikindi kandi ngo iyi saha ngo ni nziza cyane ari isaha nziza cyane zo gutera inda ku mugabo ndetse no cyangwa gusama inda ku mugore.

Nubwo bitoroshya cyane kubona umwanya wo gutera akabariro muri aya masaha kubera impamvu z’akazi ariko mu gihe abashakanye babonye umwanya uhagije bashobora kwiha akabyizi kuri iyi saha maze bakumva itandukaniro nko mu gihe cya week end cyangwa babonye undi mwanya.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook  no kuri twitter 

Kamikazi Gentille/Bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2w5p11M
via IFTTT

No comments:

Post a Comment