Kuba umuyobozi ntibitanga ubudahangarwa bwo kubaka mu kajagari -Minaloc

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ngendahimana Ladislas yatangaje ko abayobozi bo mu nzego z’ibanze bagomba kwirinda ibikorwa byagusha mu mutego abo bayobora, bakarangwa no kuba intangarugero.

Muri iyi minsi byavuzwe ko mu nzu zitandukanye zubatswe mu kajagari mu mirenge itatu igize umujyi w’akarere ka Kamonyi, harimo n’iz’abayobozi bo mu nzego z’ibanze muri aka karere.

Ngendahimana avuga ko abo bayobozi batari hejuru y’amatageko, akaba ariyo mpamvu izo nzu zikurwaho nk’iz’undi muturage wese urenze kuri ayo matageko.

Ni nyuma y’ikibazo  yari abajijwe n’umwe mu banyamakuru, niba hari aho iki kibazo cyo kwitwaza ko abantu bahugiye mu matora hakagira abubaka, n’icyakorwa ku bayobozi b’inzego z’ibanze babigizemo uruhare cyangwa nabo bakubaka.

Ati “Si muri Kamonyi gusa biri, uretse ko ari ho bivugwa cyane. Biri hirya no hino, kandi ibyemezo bifatwa ni bimwe mu rwego rwo kurwanya akajagari. Abakozi babigizemo uruhare bakurikiranwa hakurikijwe amategeko. Inyubako na zo zikurwaho kuko itegeko ribiteganya”.

Yakomeje avuga ko abayobozi cyangwa abakozi bo muri izi nzego badafite ubudahangarwa bwpo gukora amakosa.

Ati “ Ibyo kuba abayobozi / abakozi mu nzego z’ibanze baba barubatse mu kajagari, kuba mu nzego z’ibanze ntibitanga ubudahangarwa cyangwa uburenganzira bwo kwica amategeko. Bakurikiranwa mbere na mbere nk’abaturage bishe amategeko, ibindi birebwa nyuma.

Mu minsi yashize ubwo Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Mureshyankwano Marie Rose yasuraga akarere ka Kamonyi, mu rwego rwo gukurikirana abubatse nta byangombwa, yavuze ko abayobozi bazabifatirwamo bazahanwa.

Bidateye kabiri izo nyubako zatangiye gusenywa. Zimwe mu zasenywe zirimo iz’abayobozi batandukanye.

Izo nzu zatangiye gusenywa mu cyumweru gishize, zirimo iz’abo ku rwego rw’akagari n’umurenge nkuko bivugwa n’abaturage bahaturiye.  Zirimo iy’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Muganza, (Umukozi ushinzwe iterambere), iy’umuyobozi w’umudugudu hamwe n’iyushinzwe umutekano.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Kamonyi Bahizi Emmanuel yavuze ko abakoze amakosa batazihanganirwa.

Ati” Inzu zatangiye kuvaho zimwe na zimwe zari iz’abantu bumva ko bakomeye, ari nazo abaturage bavugaga bati ‘ziriya nzu zitaravaho natwe izacu ntabwo tuzikuraho. Ni byo rero twihutiye kugira ngo abo ngabo abaturage bavuga ko izabo zitavuyeho nabo batazikuraho twihutiye kuba ari zo dusaba ko bakuraho. Twibwiye ko n’izindi abubatse ahatemewe baza kuzikuriraho kuko noneho icyo bitwazaga cyarangiye.”

SI muri aka karere gusa iki kibazo cyagaragaye, kuko  muri Mata 2013, mu gikorwa cyo gusenya inzu mu murenge wa Jabana mu karere ka Gasabo, ubuyobozi butangaza ko bwavugagako zubatswe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, n’inzu ya Perezida wa Njyanama y’Umurenge, Muramira Bernard nayo yarasenywe.

Uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jabana, inzu yasenywe iherereyemo, Shema Jonas, yatangaje ko inzu ya Muramira yasenywe kuko atubahirije ibisabwa umuntu wese wubaka mu Mujyi wa Kigali. 

Shema yatangaje ko mu mategeko agenga kuvugurura cyangwa kubaka inyubako itari igorofa icyangombwa gitangwa n’Umurenge, kandi inzu ya Muramira yari yubatse hafi y’Umurenge, yubakwa nta byangombwa kandi nyira yo ari n’umuyobozi muri uwo murenge.

Icyo gihe Muramira yavuze ko yasukuraga mu gikari ibyo yakoze bitari ukubaka inzu nyanzu.

Inkuru bifitanye isano :Kamonyi; inzu zisaga100 zubatswe buryo bunyuranyije n’amategeko zizasenywa

Ingabire, uyobora Umuryango urwanya ruswa n’akarengane asanga abayobozi baretse abaturage bakubaka mu buryo budakurikije amatageko bakwiye guhanwa. 

Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter

Ntakirutimana Deus @Bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2f7yfDz
via IFTTT

No comments:

Post a Comment