Diamond yasobanuye yeruye uburyo yaciye Zari inyuma akabyarana na Hamissa

Umuhanzi Diamond Platnumz yashyize arerura avuga uburyo yaciye inyuma umugore we Zari akaryamana n’umusitari Hamisa Mobetto babyinanye mu ndirimbo Salome.

Diamond yatangaje ibi ngo akureho urujijo ndetse anagabanye ibihuha byamuvugwagaho nyuma yo gushinjwa kuryamana na Hamisa akabihakana yivuye inyuma.

Mu kiganiro aherutse kugirira kuri imwe mu maradiyo yo muri kiriya gihugu mu kiganiro, Leo Tena, uyu muhanzi yemeye ko ari we se w’uruhinja rw’ukwezi kumwe ruvutse rwitwa Abdul Latif Naseeb Abdul Juma akaba ari  na we waruhaye izina.

Uyu muhanzi wamamaye cyane yakomeje avuga ko afite muri gahunda kubwiza ukuri umugore we Zari iby’uwo mwana ndetse akanamwumvisha ko abana bose bagomba gukura ari umuryango umwe kandi wishimye.

Yagize ati “Mu buzima bwa buri munsi umuntu agenda agira uko akemura ibibazo, nta mpamvu rero yo kugira ibintu intambara, abana bose bagomba kurerwa bagakura bishimira umuryango.”

“Ibi ni ibintu bibaho mu buzima ariko icy’ingenzi ni ukumenya uburyo ubikemura nk’umuntu w’umugabo. Nta mpamvu yo kurema intambara aho itari, abana bazakurira hamwe nk’umuryango.”

Diamond na Hamissa batangiye gukemangwa kuva bakorana indirimbo Salome

Diamond mu kiganiro n’itangazamakuru yavuze ko yari afitanye gahunda na Mobetto yo kubyarana umwana bakamwitaho kuri buri kimwe cyose ariko uriya mukobwa akaba yaragombaga kubigira ibanga kurira ngo Zari atazabimenya bikica umubano we n’umugabo we.

Amakuru bwiza.com ikesha Daily nation yo muri Kenya avuga ko uko Diamond yari yabisezeranye n’uyu mukobwa atari ko byaje kugenda kuko yaje kubivuga.

Uyu muhanzi ngo yakoze buri kimwe yita ku buzima bw’umugore n’umwana birimo no kubagurira imodoka yo mu bwoko bwa Rav4, ndetse no kumuha ibihumbi 70 by’Amashilingi buri munsi ngo yiyiteho.

Nyina wa Diamond na we aherutse gutangaza ko ari we wabaye uwa mbere mu kugera kwa muganga kwita ku mubyeyi ubwo Hamissa yabyaraga, bityo Diamond akaba yarakoze ibishoboka byose nk’umugabo ngo akore ibyo yakagombye gukorera umubyeyi.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Nsengimana@Bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2f7bFep
via IFTTT

No comments:

Post a Comment