Urugamba ingabo za Cuba zatsindiyemo iza Amerika i ‘Bay Of Pigs’ mu 1961 (Igice cya 1)

Igitero cyiswe ‘The Bay Of Pigs Invasion’ , hari n’abacyita ‘Batalla de Girón’ cyangwa ‘Invasión de Bahía de Cochinos’ aya ni amazina yose agenda ahabwa iyi ntambara y’igihe gito yamaze iminsi ibarirwa ku mitwe y’intoki, ariko igasiga amateka hagati ya Cuba na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Ni ntambara abakomando b’ingabo za Cuba barwanye bihagazeho, basubiza inyuma ibitero byose bagabweho ,batanababariye kurasa no guhanura indege z’intambara z’igisirikare cya Amerika kirwanira mu kirere ,zahanuwe ku bwinshi.

Ni igitero cyateguwe n’ibiro by’Ubutasi bya Amerika CIA , mu gihe gikabakaba imyaka, iki gitero cyangwa se iyi ntambara ikaba yari yagenewe ingengo y’imari ihwanye na Miliyoni 13 z’amadolari ya Amerika , iyi ngengo ikaba yari yashyizweho umukono n’uwari Perezida wa Amerika Dwight D. Eisenhower hari  muri Werurwe mu 1960.

Guhera ubwo ibiro by’ubutasi bya Amerika byahise bitangiza imyitozo ikaze, mu gutegura umutwe w’inyeshyamba wari uzwi ku izina rya Brigade 2506 guhera ku wa 17 Mata 1961.

Uyu mutwe kandi wakoraga mu buryo bwaharaniraga kumenesha burundu imitegekere ya gikomunisiti mu karere Cuba iherereyemo, iri shami ariko rikaba ryarakoranaga n’undi mutwe wa Democratic Revolutionary Front yombi yaterwaga inkunga na Amerika.

1.Imvo n’imvano y’iyi ntambara yamaze iminsi itarenze 3 mu Kibaya cy’Ubwogero bw’ingurube.

Guhera mu 1952, habayeho ihirikwa ry’ubutegetsi ryakuye ku ntebe uwari Perezida wa Cuba , Carlos Prio ,buhiritswe na Jenerali Fulgencio Baptista.

Uyu Carlos Prio wari mu kwaha kw’Abanyamerika, ingabo zamuhiritse ku butegetsi zatumye afata inzira y’ubuhungiro, abonereza iya Miami ku ruhande rwa Amerika ,muri Leta ya Florida.

Uyu muperezida Prio kandi ni umwe mu bantu banatumye Bwana Fidel Castro afata intwaro , mu gihe yayoboraga umutwe wa 26 Movement waharaniraga ko Cuba yakwibohoza ubuyobozi bwa Gikapitarisiti.

Mu gihe cyose iki gihugu cyari mu kwaha kwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika , abagabo bakaze muri Cuba barimo na Fidel Castro bakomeje kwihagararaho, mpaka ku wa 13 Ukuboza 1958 ubwo Revolisiyo ya Cuba yagerwagaho .

Guhera ubwo inyungu zose za Amerika ziganjemo ama sosiyete acukura akanacuruza peteroli, amabanki n’ibindi bigo by’ubucuruzi nk’amaduka acuzuza kawa, inganda z’isukari n’ibindi byahise bishyirwa  mu maboko y’abanya Cuba.

Kimwe mu byababaje Amerika bigatuma inategura iyi ntambara ariko, ni kuntu Cuba nyuma yo guhagarika imikoranire nayo, iki gihugu cyahise gishyira ubukungu bwacyo mu maboko y’u Burusiya ,kandi muri iyo gihe Amerika itaracanaga uwaka n’iki gihugu .

Ni muri urwo rwego ,umushinga wo gukuraho Fidel Castro wahawe amafaranga nkuko byagaragaye hejuru ,maze nk’uko Dwight D.Eisnhower yari yabiteguye , biza gushyirwa mu bikorwa n’uwamusimbuye kuwa 04 Mata 1961.

2.Uko urugamba rwagenze ku mpande zombi, Cuba , Amerika na Brigade 2506.

Ingabo 1400 zo ku ruhande rushyigikiwe n’Amerika zambariye urugamba, zari zigabanijemo imitwe [ Battalions 5 ] ,ziyongeragaho Battalion imwe y’abasirikare bamanukira mu mitaka, bahurijwe mu bihugu bya Guatemala ,mu gihe abandi bahuriye muri Nicaragua, mu rwego rwo kugirango bazagote Cuba, bayigwe gitumo, hari ku wa 13 Mata 1961.

Izi ngabo kandi zari zifite indege z’intambara zikaze zigera kumunani ,zirimo izo mu bwoko bwa B-26 zanakoreshejwe mu kugaba ibitero ,byibasiye ibirindiro by’ingabo zirwanira mu kirere za Cuba.

Ku itariki ya 15 na 16 Mata uwo mwaka , izi ndege zafashije mu kuburabuza ingabo za Cuba,ari nako zicira inzira inyeshyamba zari ziyobowe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Ahantu hibasiwe cyane ni ku nkombe z’inyanja ,ahari hazwi nk’ahantu abantu baza kuruhukira,hazwi nka Playa Girón Beach mu karere ka Bay Of Pigs.

Jenerali José Ramón Fernández wari umwe mu ba jenerali bakomeye mu ngabo za Cuba ,yahise ategura ingabo zo gukoma imbere ibi bitero bya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bityo mu bukana buhambaye, izi ngabo za Cuba zashoboye guhagarika umuvuduko wa Brigade 2506.

Hashize igihe gito ariko Jenerali Fernández yakuwe ku buyobozi bw’ingabo, maze Fidel Castro we ubwe aza kwiyoborera urugamba.

Aho Perezida Kennedy aboneye ko izi ndege za Amerika ziri gutuma amahanga yose abona imbona nkubone ko Amerika iri mu ntambara , Kennedy yahise atanga amategeko ko indege z’intambara za Amerika zibuzwa kujya ku rugamba, kugirango bidakomeza gusakuza,bikaba byanatera andi mahanga kwinjira mu ntambara bikaba byakwira isi yose,nyuma y’uko uruhare rwa Amerika rutari rukiri agaseseshwarumuri.

Mu gihe kitarenze iminsi 3 yonyine ,ingabo zateye Cuba zari zamaze kugotwa n’abasirikare ba Fidel Castro ,bamwe banashyirwa mu nzu z’imbohe maze bahatwa ibibazo karahava.

Kuva ubwo Fidel Castro yahise afatwa nk’intwari kabuhariwe mu gihugu cye,kandi ibi byabaye impamo ku gukomeza ibirindiro by’ubutegetsi ku mibanire ya Cuba n’Abasoviyeti.

Uku gukimbirana kandi no kurasana hagati y’ingabo za Fidel Castro n’umutwe w’ingabo wa Brigade 2506 byatumye Cuba ,itegura ahantu Abasoviyeti baza bagashinga bya misile na radari byo kugenzura Amerika, nk’uko bwiza.com ibikesha ibinyamakuru bitandukanye.

Gusa ariko iki gikorwa cyo cyari kigiye gukongeza isi yose ,iyo hatagira igikorwa ,kirimo no  kuzikuraho nta mananiza kwasabwe na Amerika ,aho iki gihugu cyatangaje ko izi ntwaro z’Abasoviyeti zitavanywe muri Cuba,Amerika izazigabaho ibitero ikazisenyagura.

Muri iyi ntambara ikaze ,bivugwa ko ku mpande zombi ntawutarahatakarije abasirikare benshi n’ibikoresho byinshi.

Ku ruhande rwa Cuba ,iki gihugu cyapfushije abasirikare 176 , mu gihe abari ku ruhande rwa Amerika n’inyeshyamba yafashaga hapfuye 118.

Indege 3 za Amerika nazo zarahanuwe ,mu gihe izindi 6 za Cuba zasenywe n’ibitero by’indege z’intambara z’Amereka.

Mu byangiritse kandi hanavugwamo ubwato 2 bw’intambara bwa Amerika Cuba yarohamishije mu  Nyanja.

Kuva icyo gihe,kugeza mu myaka ya vuba ,nibwo Amerika yongeye kugirana umubano ushingiye kuri za Ambasade na Cuba ndetse kuwa 21 Werurwe 2016 , Perezida Barack Obama yagiriye uruzinduko i La Havane ,umurwa mukuru wa Cuba mu gihe umuperezida wa Amerika waherukaga gusura Cuba yari Calvin Coolidge mu 1928 , nyuma y’imyaka 88 ku bihugu bihana imbibi ni ikintu kiba kidasanzwe. Tuzabagezaho ikindi gice cy’iyi nkuru.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook  no kuri twitter 

Marshall Eugene David / Bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2w4TSex
via IFTTT

No comments:

Post a Comment