Ni ubuhanga bise Brainternet, bwo guhuza ubwonko bw’umuntu na Internet bwakozwe bwa mbere n’abahanga bo muri Wits University muri Africa y’epfo. Batanze abashakashatsi bo muri Minisiteri y’ingabo ya USA n’abo mu kigo gikora ibyuma by’ikoranabuhanga kitwa Tesla cya Elon Musk kugera kuri iriya koranabuhanga.
Ni ubwa mbere abahanga bahuje ubwonko bw’umuntu na Internet
Itangazo rigenewe abanyamakuru ryasohowe n’iriya kaminuza rivuga ko abahanga bakoresheje ibyuma bita electroencephalogram(EEG) bisanzwe bikora akazi ko gupima uko ibice by’ubwonko bikorana babifatanya na mudasobwa yo mu bwoko bwa Raspberry Pi.
Nyuma bashyize internet muri iyo mudasobwa bituma babasha kubona uko ubwonko bw’umuntu bukora barebeye muri ya mudasobwa.
Umwe mu bahanga batangije uriya mushinga witwa Adam Pantanowitz yabwiye IFL Science ko icyo bagamije ari ukureba niba umuntu uri gukoresha mudasobwa yo muri buriya bwoko yazajya abasha kumenya ibyo ubwonko bw’umuntu runaka buhugiyeho bityo nawe akaba yabasha kubuyobora mu gukora ikindi kintu.
Ubu buhanga kandi ngo buzafasha abantu kumenya ibiri kubera mu bwonko bwa bagenzi babo bidasabye kubikeka nk’uko ubu bikorwa kuko nta muntu umenya icyo undi ahugiyeho mu bitekerezo.
Abahanga mu gukora program za mudasobwa ngo mu minsi iri imbere bazabasha kujya boherereza ubwonko amakuru runaka bifashishije Internet.
Gusa ngo bizasaba kwitonderwa cyane kuko ubwonko bw’umuntu busanzwe bubasha gusesengura amakuru kurusha mudasobwa zisanzwe.
Ubusanzwe za mudasobwa zimenya cyangwa zikandika amakuru(data) zikoresheje gusoma amakuru aba yanditse mu mibare zero(0) na rimwe(1).
Ubwonko bw’umuntu bwo bukoresha ubushobozi buri mu myakura yabwo bukamenya amakuru yose afitanye isano n’umuntu niyo yaba yasinze ntibucika intege mu buryo bwihuse.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW
from UMUSEKE http://ift.tt/2wtjI0d
No comments:
Post a Comment