Mu mpera z'umwaka ushize nibwo inkuru zatangiye gucicikana mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye bivugwa ko umuhanzi ukunzwe muri Afurika no hanze Diamond Platnumz yaryamanye n'umunyamideri witwa Hamisa Mabetto ndetse akanamutera inda, gusa uyu muhanzi akaba yarakunze kumvikana yikoma aya makuru yamuvugwagaho.
Uretse amakuru yakwirakwiraga ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye no mu binyamakuru byo muri Tanzania, uyu munyamideli Hamisa yareruye atangaza ku mugaragaro ibihe byiza yagiranye na Diamond ndetse akanamutera inda yaje kwibarukamo umwana w'umuhungu.
Aya makuru yaje guteza umwuka mubi n'ubushyamirane hagati y'umugore wa Diamond, Zari Hassan ndetse na Hamissa Mobetto ku buryo byageze aho aba bagore bombi batonganiraga ku mbuga nkoranyambaga.
Nyuma y'igihe kirekire Diamond yihakana umwana yabyaranye n'uyu munyamideli Hamisa ndetse bikanatiza umurindi umugore we Zari mu kumwibasira, mu minsi ya vuba uyu munyamideli yashyize ahagaragara ibimenyetso simusiga bigaragaza ko umwana ari uwa Diamond koko.
Muri ibi bimenyetso Hamisa yashyize ahagaragara harimo ibiganiro yagiye agirana na Diamond ndetse n'amafoto agaragaza ko yageze mu cyumba cy'uyu muhanzi n'umugore we Zari byabaye ibi bikaba byarashimangiye ko baryamanye koko.
Mu kiganiro Diamond yagiriiye kuri Radio Clauds fm yo muri Tanzania kuri uyu wa kabiri, yemereye ko yaciye inyuma Zari ubwo bari mu gikorwa cyo gufata amashusho y'indirimo 'Salome' maze akaryamana na Hamisa bayiririmbanyemo. Diamond yemeye bidasubirwaho ko ariwe se w'umwana wa Hamisa bise Abdul Latif Naseeb Abdul ubu ufite ukwezi kumwe.
Diamond yatangaje ko we n'uyu munyamideli bari bafitanye urukundo rwighariye ngo kuko bamenyanye mu mwaka wa 2009 -2010 ubwo yari akiri mu ntambara ikomeye yo kubaka izina rye muri muzika.
Yagize ati '' Uyu mwana w'uruhinja ni uwanjye, ninjye wamwibyariye,ni amaraso yanjye. Burya nafashije Hamisa mu buryo bushoboka ubwo yari amutwite, kugira ngo umwana wacu akure neza.Mama w'umuhungu wanjye nanamuguriye imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Rav 4 kugirango atazongera kuzajya agorwa no kugenda n'amaguru."
Diamond yavuze ko atashimishijwe na bimwe mu bikorwa Hamisa yagiye akora, nko guhamagaza itangazamakuru kugira ngo abamenyeshe ko atwite umwana we, gushyira ahagaragara amaforo n'amashusho baryamanye ariko avuga ko atamwanze ngo kuko icyo ashaka ari uko bafatanya kurera umwana wabo maze bakamutegurira ejo he heza.
Diamond kandi yanaboneyeho gusaba umugore we Zari Hassan imbabazi kubwo kumuca inyuma, ndetse n'abakunzi be bababajwe n'uko yabikoze abasaba kumwihanganira.
Yagize ati " Amavidewo yose n'amafoto Hamisa yagiye ashyira ku mbuga nkoranyambaga nzi neza ko ntacyo bizamumarira.Gusa njye sinshobora kureka umugore wanjye Zari kuko ndamukunda cyane. Niteguye kugendesha amavi nkagera muri Afurika y'Epfo aho Zari ari muri iyi minsi nkamusaba imbabazi."
from UKWEZI.COM http://ift.tt/2hf1O6R
via IFTTT
No comments:
Post a Comment