Urubanza rw'abasirikare biciye umuntu i Gikondo rwakomeje, abiciwe barasaba indishyi z'arenga Miliyoni 80

Aba basirikare bombi Pte Claude Ishimwe na Pte Jean Pierre Nshimiyumukiza bakurikiranyweho kwica umuturage witwa Ntivuguruzwa Aime Yvan bamurashe, ubwo bari ku burinzi kuwa 10 Gicurasi 2017 mu masaha ya nijoro ubwo bari ku burinzi i Gikondo ahazwi nka SGM.

Mu masaha ya saa tatu z'igitondo nibwo urubanza rw'aba basirikare rwakomeje mu mizi aho baburanishirizwa mu cyumba mberabyombi cy'ishuri ribanza riri Rwampala i Gikondo SGM, mu ruhame rw'abaturage baba baje kurukurikirana.

Mu iburanisha riheruka Urukiko rwa Gisirikare rwari rwategetse ko Pte Claude Ishimwe na Pte Jean Pierre Nshimiyumukiza bafungwa by'agateganyo iminsi 30 mu gihe iperereza rikomeje ku byaha bitanu baregwa bishingiye ku kwica umuturage bamurashe.

Mu byaha bitanu aba basirikare baregwa harimo Ubufatanyacyaha mu bwicanyi, ubwambuzi bukoresheje kiboko, ubugande, kurasa nta tegeko no konona ikintu cy'undi ku bw'inabi.

Ubwo abagize umuryango wa Nyakwigendera Ntivuguruzwa Aime Yvan bahabwaga umwanya ngo bavuge icyifuzo cyabo ku bijyanye n'indishyi, Umugore wa nyakwigendera, umubyeyi we ndetse n'abavandimwe be 7 bavuze ko bagomba guhabwa amafaranga y'indishyi y'akababaro, ayakoreshejwe mu gushyingura, ay'ibikoresho byangijwe mu kabari ubwo aba basirikare bakoraga aya mahano, amafaranga y'ikurikirana rubanza n'ay'umwunganizi yose hamwe akaba asaga Miliyoni 80.

Aba bagize umuryango wa nyakwigendera Ntivuguruzwa Aime Yvan bavuga ko indishyi basaba bazayihabwa na Leta y'u Rwanda ngo kuko abakoze icyaha cyo kwica bari mu kazi ka Leta.

Uhagarariye leta y' u Rwanda muri uru rubanza ntiyemeranya n'ibyo umuryango wa nyakwigendera uvuga by'uko Leta yazabishyurira indishyi ngo kuko atariyo yabohereje gukora biriya byaha byose baregwa ikindi kandi ngo amakosa yakozwe ntabwo ari mu nyungu z'umukoresha w'abaregwa,MINADEF.

Mu iburanisha ry'ifunga n'ifungura Pte Ishimwe Claude yemera ibyaha byose yashinjwe, avuga ko yarashe nyakwigendera bitewe n'uko yari abonye atuye hasi mugenzi we ndetse ashaka no kumwambura imbunda.

Nyuma yo kumva impande zombie Ubushinjacyaha bwasabiye aba basirikare bombi gufungwa burundu no gutanga ihazabu ya miliyoni imwe y'amafaranga y'u Rwanda, naho ibijyanye n'indishyi ku muryango wa nyakwigendera ngo bizasuzumwa n'urukiko .



from UKWEZI.COM http://ift.tt/2wdF8tp
via IFTTT

No comments:

Post a Comment