Uganda: Museveni yihanije umugabekazi wa Tooro wambura abaturage ubutaka

Perezida wa Uganda Yoweli Museveni yaraye yihanangirije umugabekazi w’ubwami bwa Tooro witwa Best Kemigisa ko agomba guhagarika kwambura abaturage imirima yabo mu buryo bidakurikije amategeko.

Perezida Museveni yasabye Umugabekazi wa Tooro kurekeraho kwambura abaturage ubutaka bwabo

Umwe mu baturage bo muri Tooro yahamagaye kuri Radio The Voice of Tooro aho Museveni yatangaga ikiganiro akanasubiza ku bibazo by’abaturage maze amugezaho akarengane ngo yakorewe n’umugabekazi w’ubwami bwa Tooro wamwambuye ubutaka bwe.

Umuturage witwa Frank Ashaba wo mu gace ka Kataraka muri Kabarole yasabye Perezida Museveni kugira icyo akora akabuza Best Kemigisa gukomeza kwambura abaturage amasambu yabo.

Museveni yasubije abaturage agira ati: “Uwo muntu witwa Kemigisa agomba guhagarika kwambura abaturage imirima yabo. Itegeko nshinga rya Uganda uko ryavuguruwe kugeza muri 1995 ribuza umuntu wese kwirukana abaturage mu mirima yabo. Kemigisa ibyo akora binyuranye n’amategeko.”

Kemigisa aherutse gushinjwa ko akoresha ubushobozi afite nka nyina w’umwami Oyo agategeka ingabo za UPDF kwirukana abaturage mu mirima yabo akayigarurira we n’umuhungu we.

The Monitor yanditse ko umwaka ushize Kemisiga yirukanye abantu bagize imiryango 50 mu mirima yabo kugira ngo azubakemo amashuri.

Museveni yabwiye abaturage bo muri Tooro bamwumvaga kuri radio ko bagize neza kumubwira umuntu ubambura amasambu yabo, yongeraho ko abayobozi b’inzego z’ibanze bagomba gukurikirana kiriya kibazo hanyuma byananiraga akazabifataho ingamba.

Perezida Museveni ari mu rugendo rwo kuzenguruka igihugu asobanurira abaturage politiki y’ubutaka kandi akakira n’ibibazo byabo kuri iyi ngingo.

Umugabekazi Best Kemisiga yicaranye n’umuhugu we Oyo Rukidi

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW



from UMUSEKE http://ift.tt/2eS9T4h

No comments:

Post a Comment