Imitwe yashyushye mu bafana kubera imikino y'agaciro, ibigugu mu Rwanda birahigana ubutwari

Kuri uyu wa gatandatu imikino y'agaciro iratangira amakipe ane akomeye mu Rwanda ahatanira igikombe cya miliyoni 3. Ari na ko Karekezi, Jimmy na Eric bahigana ubutwari.

Ejo kuwa gatandatu nibwo imikino iztangira ikipe ya APR FC itangire ikina na AS Kigali iherutse kuyitwara igikombe cy'intsinzi iyitsinze kuri penaliti 3 kuri 2 nyuma y'uko umukino warangiye amakipe yombi anganya ibitego 2 kuri 2.

APR FC irakina uyu mukino yongeyemo abakinnyi 3 bakomeye batari bakinnye uriya mukino barimo Nsabimana Aimable , Ombalenga Fitina, na Rukundo Denis uherutse kugurwa avuye muri KCCA muri Uganda.

AS Kigali yaguze abakinnyi benshi kandi bakomeye muri uyu mwaka harimo abavuye I Burundi. Uganda ndetse n'abo yakuye mu makipe akomye mu Rwanda barimo na Savio Nshuti yakuye muri Rayon Sports na Ally Niyonzima wavuye muri Mukura.

Umwaka ushize wa shampiyona AS Kigali yatsinze APR FC mu mukino ubanza igitego kimwe ku busa naho mu mukino wo kwishyura banganya igitegi kimwe kuri kimwe. Uyu mukino uzatangira ejo kuwa gatandatu saa saba kuri sitade Amahoro.


APR FC na AS Kigali nibo bazafungura irushanwa


Rayon Sports na Police FC nizo zizakina umukino wa wa kabiri

Umukino uzakurikiraho ikipe ya Rayon Sports izakina na Police FC, Rayon Sports umwaka ushize yababaje Police FC iyisezerera mu gikombe cy'Amahoro iyistinze ibitego 6 mu mukino yombi.

Muri shampiyona ikpe ya Rayon Sports yari yatsinze Police FC ibitego 3 ku busa naho uwo kwishyura banganya ibitego 2 kuri 2. Police FC ariko shampiyona ikirangira yahise ijya muri Rayon Sports itwaramo abakinnyi 2 bakomeye barimo Nsengiyumva Mustapha na Munezera Fiston.

Uyu mukino w'ibi bihangange bibiri nabyo byivuga imyata byahize gutabarana uzatangira saa cyenda n'igice nawo kuri sitade Amahoro nyuma y'umukino wa APR FC na AS Kigali.

Karekezi Olivier , Eric Nshimiyimana na Jimmy Mulisa bagiye gutangira ihangana

Abatoza 3 Jimmy Mulisa utoza APR FC, Kerekezi Olivier utoza Rayon Sports na Eric Nshimiyimana utoza AS Kigali barakinannye igihe kinini muri APR FC ndetse no mu ikipe y'igihugu Amavubi bose kandi bari bari ikipe y'u Rwanda yakinnye igicombe cya Afurika rukumbi kitabiriye mu mwaka wa 2004.

Aba bazayongeraho Ndikumana Hamad Katawuti wungirije muri Rayon Sports nawe wakinannye nabo igihe kinini ndetse bose bakaba urungano.

Aba batoza bagiye gutangira guhangana ari batatu ngo bahigane ubutwari bereke abanyarwanda urusha abandi ubuhangange. Ni kenshi bagiye bavuga ko badahabwa umwanya ngo batange ubumenyi bafite kuri barumuna babo.

Ubu noneho baherewe umwanya rimwe ngo batoze amakipe akomeye bategerejweho guhangana bakerekana uhiga abandi ni ko kandi na Seninga utoza Police FC azaba kwereke aba batoza ko n'ubwo bamurushinje ibigwi ari abakinnyi ariko gutoza nawe ashobora kubarusha.

Imikino zakomeza Rayon Sports ikina na AS Kigali naho APR FC ikina na Police FC mu gihe bazasoza AS Kigali ikina na Police FC naho APR FC igakina na Rayon Sports umukino utegerejwe n'abantu benshi.

Ikipe izarusha andi makipe amanota niyo izagabwa igikombe na miliyoni 3 hakazanahembwa umukinnyi w'irushanwa, umukinnyi uzatsinda ibitego byinshi, umunyezamu mwiza ndetse n'umukinnyi mwiza ukiri muto, gusa mbere yo gutangira buri kipe yahawe miliyoni 3 zo gutangira.

Iyi ni imikino igamije gushyigikira ikigega Agaciro Development fund amafaranga yosea azava ku kibuga akazajya muri iki kigega.



from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2vS4PV5
via IFTTT

No comments:

Post a Comment