Ukwibayara gutera ababyeyi ineza: Kaminuza ya Manchester iravuga imyato Minisitiri Uwihanganye

Umunyeshuri wahawe Buruse yabaye Minisitiri muto muri Guverinoma’.

Ni inkuru igaragara ku rubuga rwa Kaminuza ya Manchester mu Bwongereza iri mu rurimi rw’icyongereza igira iti “ Scholarship student becomes Rwanda’s youngest ever government minister”.

Ikomeza igaragaza ko Uwihanganye Jean de Dieu yagizwe Minisitiri w’ubwikorezi mu Rwanda, agaca agahigo ko kuba muto muri iyo guverinoma.

Uko inkuru igargara ku rubuga rwa Kaminuza

( Si we muto kuko Evode Imena Winjiye muri Guverinoma y’u Rwanda afite imyaka 28 y’amavuko. Ubwo yagirwaga Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Ministeri y’Ubutaka, amashyamba n’umutungo kamere muri 2015).

Ku myaka 30, Minisitiri w’ubwikorezi mu Rwanda , Eng. Jean de Dieu ‘Jado’ Uwihanganye yagizwe Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo.

Eng. Uwihanganye ubwo yasozaga amasomo ye mu Cyiciro cya gatatu cya Kaminuza

Uyu muyobozi ngo yagiye ashyira mu bikorwa imishinga itandukanye yagiye igirira igihugu akamaro.

Jado  yahawe buruse yitwa ‘ Equity and Merit Scholarship’ igenerwa abanyeshuri bagaragaje impano bo mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere ku Isi.

Muri iyi buruse ngo iyi kaminuza ifatanya n’abantu batandukanye mu gufasha aba banyeshuri.

Iyi kaminuza igaragaza ko yafatanyije n’abantu batandukanye nka the Allan na Nesta Ferguson Charitable Trust kugira ngo uyu muyobozi yunguke ubumenyi bwamufashije kugera kuri iyo mishinga. Byaciye mu kumuha buruse yiswe ‘Equity and Merit Scholarship’

Perezida Kagame yahisemo Eng Uwihanganye

Ashimirwa amanota yo hejuru yagize muri iyi kaminuza, n’uruhare akomeje kugira mu gushyigikira iterambere ry’igihugu cye. Ayo manota yayabonye ubwo yigaga ishami ryo gucunga imishinga minini y’ubwubatsi bwo ku rwego rwo hejuru ‘MSc Management of Projects (Construction)’.

Rikomeza rimuvuga imyato ko yarangije ari uwa mbere mu ishuri ryigagamo abantu basaga 200. Guhera icyo gihe yagize uruhare mu kwiga no gushyira mu bikorwa imishinga yo kubaka no kuvugurura sitade zakiniweho imikino y’igikombe cy’Afurika mu Rwanda, CHAN 2016, ndetse no kubaka imihanda no kwagura iyindi.

Yagize uruhare kandi mu iyubakwa ry’ibiraro bitandukanye nk’ikirimu Rugunga cyari cyarananiranye kimena amazi mu mihanda akayangiza.

Amanota yagize n’uruhare rutandukanye mu iterambere ry’igihugu, ni bimwe mu byatumye Perezida wa Repubulika Paul Kagame amutera imboni, maze amugira umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, ushinzwe ubwikorezi( umwanya uwuriho afatwa nka Minisitiri)

Aganira n’iyi kaminuza, Jado yavuze ko kwiga muri iyi kaminuza byamufashije.

Ati “ Kaminuza ya Manchester yongereye imitekerereze yanjye no n’ubusesenguzi. Ubunararibonye nahavanye bwafunguye amaso yanjye ku mahirwe  yandi, by’umwihariko ku bumenyi bwo gucunga imishinga minini y’ubwubatsi bwo ku rwego rwo hejuru.”

Ibyo ngo byatumye agera ku rwego rwo kuba umuyobozi ushinzwe imishinga muri sosiyete yakoragamo ya NPD Cootraco, ubwo yari agarutse mu Rwanda, asoje amasomo ye.

Mu muhango wo kurahira

 

Buruse yahawe yitwa Equity and Merit scheme imaze imyaka 11 ihabwa abanyehsuri badasznwe bo mu Rwanda Tanzania na Uganda, aho bajya kwiga muri iyi kaminuza amasomo ataba mu bihugu byabo.

Iyi kaminuza imaze guhabwa abanyeshuri basaga 200 guhera mu kinyacumi gishize.

Umukozi mukuru ushinzwe  abanyeshuri  baturuka mu bihugu bitandukanye bize muri iyi kaminuza, (Senior International Officer) Joanne Jacobs, akaba n’umwe mu bayobozi b’iyi buruse yavuze ko yakomeje gukorana bya hafi na Jado kuva yarangiza amasomo ye mu mwaka wa  2013.

 Ati “Jado yari umunyeshuri udasanzwe , nk’abandi bahawe iyi bafashijwe kwigwa muri iyi kaminuza bagize uruhare rukomeye mu kuzana impinduka mu bihugu byabo.”

Akomeza avuga ko abahawe iyi buruse basubiye iwabo bahurira ku rubuga rubahuza, kandi bagira uruhare rukomeye mu gukora byinshi, mu nzego z’ubuzima, ubwubatsi bwo ku rwego rwo hejuru, amategeko n’ibindi bigamije kuzamura ibihugu byabo n’umugabane.

Yongeyeho ko batewe ishema na Minisitiri Uwihanganye.

Ati “ Dutewe ishema n’abanyeshuri bacu bose , kandi n’uku gutera intambwe kwa Jado, biragaragaza imbaraga zivuye ku bumenyi yahawe.”

25 mu bahize n’abahakoze bahawe ibihembo byitiriwe Nobel

Kaminuza ya Manchester ni imwe mu zikomeye ku Isi mu masomo ya siyansi. Ifite abantu 25 bahawe igihembo cyitiriwe Nobel bayizemo n’abayikozemo. kugeza mu Gushyingo 2009, iki gihembo cyari kimaze guhabwa abantu 829 .

Ku isonga hari Ernest Rutherford wayikozemo yigisha amasomo y’ubugenge (Physics), wahawe igihembo cyitiriwe Nobel mu butabire(1908 Nobel Prize in Chemistry), nyuma y’ imyaka ibiri gihawe Joseph John Thomson mu 1906 wahize mbere yuko ishuri ryitwaga Owens College rihindutse kaminuza ya Manchester.

Mu bandi harimo  Niels Bohr wagihawe mu 1922 mu bijyanye n’ubugenge, ubwo yigishaga muri iyi kamimuza.

Guhera mu 1990, abakoze n’abize muri iyi kaminuza bagiye bahabwa icyo gihembo ni batanu barimo Michael Smith wagihawe mu Butabire mu 1993, kubera ubuvumbuzi yakoze kuri ADN/DNA, uburyo bwa nyuma na nyuma bwo gupima akantu gato kagaragaza isano iri hagati y’ikintu n’ikindi.

Uheruka ni  Konstantin Novoselov  wigisha muri iyi kaminuza, wahawe iki gihembo mu 2010 mu bijyanye n’ubutabire (Physics).

Iyi kaminuza yashinzwe mu 1824 itangira yitwa Manchester Mechanics’ Institute.

Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter

Ntakirutimana Deus @Bwiza.com

 



from bwiza http://ift.tt/2gNwjAx
via IFTTT

No comments:

Post a Comment