Umushinjacyaha wa repubulika mu Ntara ya Rumonge, mu gihugu cy’u Burundi witwa Donathe Niyonsaba, yaraye arokotse urupfu nyuma yo kugabwaho igitero n’umugabo wamusanze mu biro bye.
Amakuru aturuka muri iki gihugu dukesha urubuga Indundi.com, aravuga ko hari kuri uyu wa kane, itariki 07 Nzeri, ubwo umushinjacyaha wa repubulika mu Ntara ya Rumonge, Donathe Niyonsaba, yaraye arokotse kwicwa n’umugabo wamusanze mu biro bye nyuma yo gutambuka ku bandi bari bagiye gusaba ijambo, aho yinjiye ashaka kumusuhuza amuhobeye.
Uyu Niyonsaba yagize amakenga abonye uwo mugabo atazi ashaka kumusuhuza amuhobereye, ahita atabaza abapolisi basanzwe bamurinda.
Ku rundi ruhande, ikinyamakuru Iwacu nacyo cyo mu Burundi cyo kiravuga ko uwo muntu washatse kwica Umushinjacyaha mukuru wa Rumonge, ari umupolisi ukiri mu kazi wari witwaje icyuma ubwo yinjiraga mu biro by’umushinjacyaha mu gitondo cyo kuri uyu wa kane.
Kugeza ubu icyo uwo mugabo yari agendereye ntikirasobanuka mu gihe iperereza rikomeje.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com
from bwiza http://ift.tt/2xhxmU0
via IFTTT
No comments:
Post a Comment