Umunsi wa mbere wa Gorilla Rally 2017 Baryan Manvir ayoboye abandi

Scoda ya Manvier Baryan iracyayoboye izindi

Abakunzi b’umukino wo gusiganwa mu ma modoka bararyohewe no kubona abeza kurusha abandi muri Afurika basiganwa muri Rwanda Mountain Gorilla Rally 201. Umunsi wa mbere w’isiganwa usize Manvier Baryan na Sturrock Drew bo muri Kenya basize abandi.

Scoda ya Manvier Baryan iracyayoboye izindi

Scoda ya Manvier Baryan iracyayoboye izindi

Kuri uyu wa gatanu tariki  Nzeri 2017 hakinwe uduce dutanu twa mbere twa Rwanda Mountain Gorilla Rally. Ikiciro cya mbere cyari Rugende- Mbandazi, icya kabiri ni Ruhanga-Mbandazi icya gatatu cyari Rugende- Mbandazi ikiciro cya kane abasiganwa bakoresheje imihanda ya Ruhanga-Mbandazi, naho ikiciro cya gatanu cyakiniwe kuri stade Amahoro mu myiyereko yitwa ‘Super Stage’.

Izi nzira zisize Manvier Bryan usanzwe ari uwa mbere ku rutonde rwa Afurika ariwe urusha abandi. Umunya-Zambia Leroy Gomes umukurikiye ku rutonde rwa Afurika wagize ikibazo cy’impanuka mu duce twa mbere iminota itatu n’amasegonda 46.

Imodoka eshanu za; Kleevan Gomez , Rudy Cantanhede , Piero Cannobio, Gawaya Timothy na Watendwa Samuel zamaze kuva mu isiganwa kubera ibibazo tekinike by’imodoka, impanuka no kuba basizwe cyane n’aba mbere.

Abahabwa amahirwe yo kwegukana iri siganwa ni; Baryan Manvir na Sturrock Drew bo muri Kenyabatwara  Skoda Bavia bakiri imbere. Bakoresheje iminota 43 n’amasegonda 13. Giancarlo Davite ubakurikiye ku rutonde rw’iri siganwa yasizwe n’aba mbere umunota 1 n’amasegonda 5.

Igice cya nyuma ya saa sita cyakiniwe kuri stade Amahoro

Igice cya nyuma ya saa sita cyakiniwe kuri stade Amahoro

Ni imodoka zigendera ku muvuduko wo hejuru

Ni imodoka zigendera ku muvuduko wo hejuru

Mbere yo guhaguruka ababishinzwe bagenzura ko imodoka yujuje ibisabwa

Mbere yo guhaguruka ababishinzwe bagenzura ko imodoka yujuje ibisabwa

Uko bakurikiranye uyu munsi

Uko bakurikiranye uyu munsi

Gahunda y'ejo

Gahunda y’ejo

Roben NGABO

UMUSEKE

 



from UMUSEKE http://ift.tt/2jb49Ea

No comments:

Post a Comment