Mucyo wari wariyise Sano akivuga gutyo Mukecuru yariyamiye arahaguruka maze avugira hejuru cyane abari aho twese turakangarana,
Mukecuru- “Umwana wanjye weee! Mucyo…Mucyo…”
Mucyo- “Uuuuh! Uyu mukecuru se anzi hehe?”
Muzehe- “Ngo ngo Mucyo? Uyu se ni umuhungu wanjye, ntabwo nabyumva, ntabwo ariwe waba yaranganye gutya”
Mucyo- “Ibi se ni ibiki kandi?”
Njyewe- “Mucyo! kebuka urebe abo ni ababyeyi bawe!”
Mucyo- “Ntibishoboka!”
Njyewe- “Nibyo rwose njye ndabikubwira nk’umuntu ubizi neza kandi wumvise byose, uyu ni Mama na Papa wawe!”
Mama Jane– “Ayiweee! Ibyo se koko nibyo?
Jane- “Cyane rwose Mama! Nkurikije ibyo uyu musore avuze nibyo tuzi ni umwana wabo pe, Imana igira inzira koko!”
Mama Mucyo- “Ahwiiiii! Enda Mucyo, ngwino umpobere ni ukuri mfura yanjye wowe nashyize I mugongo nkavugirizwa impundu!”
Papa Mucyo- “Yeee! Mba ndoga Rwamivumbi wangabiye sine ngataramirwa n’ingeri zivumera, Mucyo! Ndi So ukubyara niba ari wowe koko tambuka umpobere nshire igishyika”
Mucyo- “Nanjye nkabibona! Ubwenge bwanjye bwananiwe kunyibutsa ubwo nasuhuzaga Mama wambyaye! Ubu se ndi muzima cyangwa nasaze?”
Njyewe- “Uri muzima Mucyo! Banza uhobera ababyeyi ibindi ndabikubwira nyuma”
Mu gihe kirekire Mucyo yahobeye Papa we na Mama we, ibyishimo byagaragariraga ku maso ya buri wese byakomeje kwiyongera, kuri Mucyo ho byamuteye ikiniga ibitonyanga bimanuka ku matama y’umuntu w’umusore.
Bamaze guhoberana baricaye maze ntangira kubabwira byose, Mucyo amaze kumva byose yitsa umutima,
Mucyo- “Eddy! Sinzi icyo nakwitura, gusa Imana izaguhe umugisha, uzahirwe kandi uzagwize byose kuko umpaye byose nifuzaga”
Njyewe- “Urisanga Mucyo, uyu musaza Papa wawe yambereye inking yo kuba ndi uyu ndiwe kandi nawe kuba uri uwo uriwe hari impamvu, aho byavuye nuko waje kumushaka, ngaho akirana amaboko yawe ababyeyi bawe aribo kintu gihenze kuri ubu maze ubajyane ubasajishe neza nabo bagufumbatize umugisha”
Mucyo- “Urakoze cyane Eddy! Ahubwo dore birikoze, ubu tuvugana nari ngiye kujya gutaha inzu nujuje mu Busanza”
Mama Mucyo- “Yeee? Ibyo se birashoboka?”
Papa Mucyo- “Mwana wa? Ngo wujuje inzu? Yuuu! Agahungu aba ari agahungu koko! Nuko nuko mwana wanjye, erega n’ubundi narakurebaga nkabona uzavamo umugabo!”
Mucyo- “Murakoze Papa!”
Mama Jane- “Mbega byiza! Ibi byose binyibutsa byinshi shenge!”
Grace- “Icecekere Mama! Ni njyewe ubizi!”
Chanisse- “Felicitation Mucyo!”
Mucyo- “Murakoze cyane!”
Njyewe- “James! None se stock erera ngo tumanuze ibyishimo ra?”
James- “Ewana nimushaka mutumire cyangwa mutangaze umuganda wo kunywa kabisa! Ugira uti se zizashira?”
Twese- “Hhhhhh!”
James yarahagurutse ajya kuzana agatsitsimuzo k’ibyishimo, amaze kudupfundurira Mucyo yakanyweye yicaye hagati y’umukecuru n’umusaza, ibintu byari bibereye amaso cyane.
Bitihise Mucyo yatse umwanya,
Mucyo- “Murakoze cyane! Ndagira ngo mbashimire nanone mbasezera kugira ngo njyane ababyeyi aho nari gutaha njyenyine!”
Twese- “Woooow!”
Papa Mucyo- “Mucyo! Ubu se turagiye?”
Mucyo- “Yego rwose! Ntabwo muzongera kumva iruhande erega, ahubwo bakurebere imyenda tugende!”
James yikojeje hanze abwira Kadogo ngo arebe imyenda vuba y’umusaza, amaze kuyitunganya neza barahaguruka tubaherekezanya ibyishimo binjira mu modoka turabapepera baragenda, tugihindukira mbona Kadogo aje yiruka na telephone yanjye nari nsize muri salon,
Kadogo- “Boss! Boss! Bari kuguhamagara!”
Njyewe- “Eeh! Ninde se?”
Nafashe telephone vuba ndebye ngiye kureba uwo ari we nsanga ivuyeho mu kureba nimero nsanga ni President wa company mbereye Manager ari nawe Papa chanisse na Chanelle umpamagaye.
Nahise nkanda yes vuba vuba nshyira ku gutwi nigira ku ruhande aho nari ndi njyenyine, hashize akanya,
President- “Bite Bwana Eddy!”
Njyewe- “Muraho neza Boss!”
President– “Mr Eddy nawe koko?”
Njyewe- “Uuuuh! Habaye iki se kandi?”
President- “Oya ntabwo byumvika!”
Njyewe- “Kuba se ab’iwawe bose badusuye? Rwose nibwo twari tukiva mu kwa buki ndumva byari byiza ko badusura!”
President- “Reka reka ibyo njyewe nta nubwo nari mbizi, ndashaka unsobanurire ibyo tubona hano niba koko ari wowe wabikoze?”
Njyewe- “Uuuh! Niba ari amafoto y’ubukwe yasohotse ndabyemera rwose ni njyewe warongoye Jane, ahubwo se muri hehe ngo natwe tunageho akajisho?”
President- “Mr Eddy! Reka amashyengo mu bibazo bikomeye washyizemo company ubereye Manager, birababaje cyane gutakaza ikizere wagiriwe ukaba ugiye guhorwa ubuhemu bwawe, ese ubwo niba ari n’amafaranga macye wari ufite yo gukora ubukwe iyo waka inguzanyo cyangwa ukatubwira tugakora uko dushoboye ariko udakoresheje ububasha wahawe mu nyungu zawe bwite?”
Njyewe– “Papa Chani! Ibyo muvuga ni ibiki?”
President– “Umva mbese! Ibyo nibyo witwaje rero? Wibwira ko nakurengera mu mafuti ngo nuko ngufata nk’umuhungu wanjye sha?”
Njyewe- “Papa Chani! Rwose kuva nafata konji yo kwitegura ubukwe ntabwo nari nasubira hariya ku kazi, ntuziko inshingano zose twari twarazisigiye Mambo? Ahubwo hari amakuru mfite sinzi niba mwaba mwarayamenye?”
President- “Oyo makuru yagumane ahubwo ejo mu gitondo uzaze gutanga ibisobanuro mbere yuko hitabazwa inkiko, gusa byambabaza usize umugore mu kwabuki ukajya mu gihome, hejuru yo kwanga kwakira uko uri!”
Njyewe- “Ariko se kandi ibi ni ibiki numva!”
President- “Ibindi uzaba ubimenya ejo, ugire umugoroba mwiza!”
Call end.
Nongeye kwikanga numva umuntu ankozeho ngize ngo nishike telephone yanjye iranshika yitura hasi ako kanya mbona ni James,
James- “Bro! Ni bite? Wowe urasiga abantu muri salon ukaza guhagarara hano, ukishyirisha telephone ku gutwi ngo bagire ngo uri kuyivugiraho?”
Nitegereje James mbura icyo musubiza,
James- “Bite se ko utansubiza?”
Njyewe- “James! Ndeka nanjye sinzi aho ndi”
James- “Uuuh! Nonese ufite ikihe kibazo? Bro! Mbwira dore mu bihe nkibi niho naremewe kukuba hafi, bigenze bite Eddy!”
James akivuga gutyo ako kanya Jane yahingutse aho, aza yihuta ahita ampagarara imbere,
Jane- “Cheri! Koko? Ubu se ni iki kiguteye guta abantu mu nzu? Nta bashyitsi ushaka? James koko muze kwiganirira hano musige uwambyaye na barumuna banjye mu nzu muze kwiganirira hano?”
Njyewe- “Ma Boo! Mbabarira wirakara nanjye ntabwo ari njyewe!
James- “Jane! Ba hafi ya Eddy! Ndamuzi ndamusobanukiwe nta kabuza agize ikibazo kandi gikomeye! Reka mbe ngiye ni biba ngombwa mumbwire ndabafasha”
James yahise adusiga aho aragenda maze Jane ahita ambwira,
Njyewe- “Cheri! Ndakwinginze niba ari n’ikibazo ugize wihangane uze uhe agaciro Mama wishmiye kuza kureba urugo rwacu yarwaniriye kuva cyera”
Nikije umutima maze Jane asobeka ukuboko mu kwanjye twinjira mu nzu ndicara hashize akanya,
Mama Jane- “Eddy! Amasaha arakuze rero kandi murananiwe biragaragara, reka dutahe tubareke muruhuke buriya nitubona umwanya tuzagaruka!”
Nagize ngo mvuge maze mbona bose bahagurukiye rimwe nditanguranwa vuba mba ndavuze,
Njyewe- “Eeh! Murakoze buriya uriya musaza nanjye nabonaga aribyo?”
Jane yarikanze yifata ku munwa, aba arahagurutse nanjye ndahaguruka turasohoka dukomeza ku muhanda ako kanya tubona imodoka ya Papa Chanelle aparitse aho ako kanya Mama Jane ampereza ikiganza, Grace, Chanelle na Chanisse baraduhobera binjira mu modoka.
Papa Chanisse ari nawe President wa Company mbereye Manager ntabwo yigeze avamo ngo adusuhuze, cyakora yapepeye Jane, duhuje amaso mbona asa n’ufite agahinda, nta kindi nakoze nanjye nazamuye ukuboko ako kanya n’imodoka ihita ihaguruka iragenda njye na Jane ndetse na James turahindukira dusubira mu rugo tugezeyo Jane wari warakaye cyane,
Jane- “Chou! Ndagushaka mu cyumba!”
Ako kanya Jane yaragiye nongera kwibuka ya magambo batubwiye umunsi badutwikurura, baratubwiye ngo: “dore mushinze urwanyu, aha mu cyumba niho mubitse ibanga rikomeye,niho muzacocereza byose, ibizasohoka aha muzamenye ko bizajya ku karubanda aho muzasekwa n’abatabacira akari urutega”
Nkimara kubyibuka,
Njyewe- “Bro! Reka nze gato mvugane na Jane!”
Nahise nkomeza njya mu cyumba, nagezeyo nsanga Jane yicaye ku buriri, ndakomeza maze nanjye mwicara iruhande,
Jane- “Ariko Cheri! Iminsi ibiri koko utangiye kumpinduka? Ko wambwiraga ngo nzakubere umutako kuburyo abazagusura bose bazajya bataha bishimye, umpindutse ute koko?”
Njyewe- “Ma Princess! Iyaba wari uzi uko umutima wanjye utera usiganwa, umubiri wanjye watenguwe, ibitekerezo byivazanze wanyumva”
Jane- “Cheri! Habaye iki? Mbwira mukunzi dore ntabwo ntuje, ndagukunda urabiz kandi by’iteka ryose, ngaho nguteze amatwi n’umutima”
Njyewe- “Ma Dona! Ubwo twari tumaze guherekeza Mucyo n’ababyeyi be, Papa Chanisse President wa company yacu yampamagaye”
Jane- “Uuuuh! Ngo yaguhamagaye? Yakubwiye iki gitumye uba gutya Cheri? Ahwiiii! Ko numva ubwoba bunyishe se kandi?”
Njyewe- “Nabaye nkitaba telephone yambwiye…”
Nabwiye Jane byose ntacyo muhishe amaze kumva byose yubika umutwe intekerezo zacu zijya kure hashize akanya yubura umutwe yigira hino aho nari ndi maze arambwira,
Jane- “Cheri! Mbabarira ko nakoze ikosa ryo kurakara ntabanje kukumva, nanjye nabitewe n’icyubahiro mpa Mama wambyaye!”
Njyewe- “Birumvikana Boo! Gusa nanjye nataye ubwenge kubera ibyo nari maze kubwirwa”
Jane- “None se Cheri! Uracyeka haba harabaye iki koko gitumye Papa Chanisse wakwizeraga agukuyeho ikizere bigeze hariya?”
Njyewe- “Icyo ari cyose njyewe nziko ari ikinyoma cyambaye ubusa, birasubiye kandi nanone?”
Jane- “Mana yanjye wee! Ubu se koko dukore iki? Kandi narabibonye wa munsi duhura na Mambo ari kumwe na wa mukobwa mukorana! Ibyo ari byo byose nibo ubyihishe inyuma”
Njyewe- “Ma Boo! Uzi ko buriya President yambwiye ko nshobora no gufungwa?”
Jane- “Oya se kandi Cherie! Urabeshya?”
Njyewe- “I am Sure!”
Jane- “Cheri! Mbabarira utuze ukomere, ikizaza cyose nemeye kwitanga niyo nahasiga ubuzima!”
Njyewe- “Urakoze Ma Beauty!”
Nafashe ibiganza Jane maze muhanagura amarira yamutembaga ku maso maze mushyira mu gituza, hashize akanya turahaguruka dusanga James muri salon, tukigerayo,
James- “Bro! Reka nanjye ndebe ko nagera mu rugo, mberuka iwanjye cyera, nshobora gusanga baranyimuye da!”
Njyewe- “Bro! Ntabwo nabona uko ngushimira, gusa ku mutima nzahora nzirikana ko wahabaye kandi nzakwitura ineza n’ubutwari bwawe kuva wa munsi, ikiruseho Imana iguhe umugisha”
James- “Eddy! Ntukanshimire Bro! ibyo nkora mba nikorera, kandi ntabwo nakwitwa umuvandimwe wa nyawe ntakora byose bitumwa nitwa we!”
James yahise ahaguruka ntega ikiganza akubitamo maze asezera na Jane turasohoka ngo mugeze ku muhanda ari nabwo namubwiye ibyago binger amajanja, amaze kubyumva arankomeza ansezeranya kuzahaba nkuko byagenze mbere yurira moto arataha.
Nasubiye mu rugo nsanga Jane yanshyiriye amazi muri douche, mvuyeyo tujya ku meza, gusa iyo ntamugira ntabwo nari no gutamira itama rimwe.
Bwarakeye mu gitondo maze nkanguka kare, maze kwitegura Jane ategura ameza tuvanyeyo amfungira ibipesu maze antwaza igikapu angeza ku muryango, ampa kiss ubundi mfata urugendo nerekeza ku kazi.
Nkigerayo natunguwe no gusanga Roro ahagaze hanze, akimbona aza ansanga ansuhuzanya urukumbuzi rwinshi,
Roro- “Eddy! Uraho neza muhungu wanjye?”
Njyewe- “Ndaho ndakomeye Mama Roro!”
Roro- “Umugeni wacu we bite?”
Njyewe- “Araho arakomeye! Amakuru y’akazi se Roro?”
Roro- “Ahaaa! Ahubwo iyo utaza uyu munsi nari kuza kukureba mu rugo! Nagushakaga byihutirwa”
Njyewe- “Uuuh! Uranshaka byihutirwa? Uranshakira iki se kihutirwa Roro?”
Roro- “Erega byakomeye! Ahubwo…”
Njyewe- “Ko utambwira ariko Roro?”
Roro- “Mwana wa………………………………………
Ntuzacikwe na Episode ya 7 ku wa mbere mu gitondo
from UMUSEKE http://ift.tt/2eUcwCE
No comments:
Post a Comment