Dr. Ngirente Edouard yemeye guhara umushahara utubutse yemera kuba Minisitiri w’Intebe

Abakozi ndetse na bamwe mu bayobozi ba Banki y’Isi bakoze ibirori basezerera mugenzi wabo Dr. Edouard Ngirente banamwifuriza ishya n’ihirwe mu mirimo mishya yashinzwe yo kuba Minisitiri w’intebe w’u Rwanda. 

Abitabiriye uyu birori bari benshi

Abitabiriye ibi birori bari benshi

Ni mu birori byabaye mu ijoro ryo kuwa kane 07/08/2017, i Washington DC byitabiriwe n’abayozi, abakozi ba Banki y’Isi ndetse n’abanyarwanda batandukanye. Andrew Bvumbe uyobora Africa Group 1 irimo ibihugu 22 n’u Rwanda rurimo wari umuyobozi mukuru muri uyu muhango akaba yari n’umuyobozi wa Dr. Edouard Ngirente, mu ijambo rye yagarutse ku buhanga, ubushobozi n’ubunararibyonye bya Dr. Ngirente. Ati: “Ntibyantangaje kubona Dr. Ngirente yaremeye guhara umushaha utubutse yahabwaga hano muri Banki y’Isi, akemera kujya ahembwa umushahara muto ariko agatanga umusanzu we muguteza imbere igihugu cye akunda cyane”.

Bafashe ifoto y urwibutso

Bafashe ifoto y urwibutso

Ambasade y’u Rwanda muri Amerika yarihagariwe na First counsellor Mr. Lawrence Manzi wavuze mu izina rya Ambasaderi Mathilde Mukantabana, yagarutse ku cyizere bafitiye Dr. Ngirente cyo guharanira kwihutisha iterambere u Rwanda rwimirije imbere ndetse no guharanira kugumana icyizere yahawe ubwo yashingwaga iyi mirimo na Perezida Kagame.

Ministiri w’Intebe Dr. Ngirente wari kumwe n’umugore we ndetse n’abana babo babiri, mu ijambo yagejeje kubari muri ibi birori, yashimiye Perezida Kagame wamugiriye icyizere akamuha izi nshingano ko azazikorana  ubushake ndetse akaba yiteguye gukorana n’abafatanyabikorwa batandukanye harimo na Banki y’Isi yakoreraga kugirango u Rwanda rugere ku iterambere rwifuza kandi vuba.

Uyu muhango witabiriwe n’abakoranaga na Dr. Ngirente muri Banki y’Isi bose bagiye bagaruka ku bushobozi bwe ndetse banashingira ko akiri muto kandi afite ubunararibonye.

Tubibutse ko Dr. Edouard Ngirente ari inzobere mu by’ubukungu, akaba yarabaye Umujyanama w’Umuyobozi Mukuru wa Banki y’isi i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri 2014, akaza ndetse no kugirwa Umujyanama Mukuru mu by’Ubukungu mu buyobozi bukuru bwa Banki y’isi uhagarariye ibihugu 22 birimo n’u Rwanda aribyo Botswana, Burundi, Eritrea, Ethiopia, The Gambia, Kenya, Lesotho, Liberia, Malawi, Mozambique, Namibia, Seychelles, Sierra Leone, Somalia, South Sudan, Sudan, Swaziland, Tanzania, Uganda, Zambia, Zimbabwe ndetse n’u Rwanda.

 

UMUSEKE.RW



from UMUSEKE http://ift.tt/2eUtaCl

No comments:

Post a Comment