Abaturage bahuriye i Lomé mu murwa mukuru wa Togo mu myigaragambyo isaba ko Perezida Faure Gnassingbé ava ku butegetsi hagahindurwa na bimwe bigize Itegeko Nshinga.
Abo baturage bigaragambije ku wa Kane w’iki cyumweru batewe ibyuka biryana mu maso na polisi nkuko VOA yabitangaje.
Abigaragamvya basaba ko Itegeko Nshinga rihindurwa, hagashyirwamo manda z’umukuru w’igihugu zikagarukira kuri ebyiri, kandi hagashyirwamo ko amatora ashobora gusubirwamwo atagenze neza.
Baramagana kandi ubutegetsi bw’uyu muryango bumazeho imyaka 50, kuko Faure Gnassingbé yasimbuye mu myaka 12, mu gihe se Gnassingbé Eyadéma yayoboye Togo imyaka isaga 40.
Iyo myigaragambyo yateguwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Togo.
Perezida Faure Gnassingbé ntacyo aravuga kuva iyo myigaragambyo.
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus @Bwiza.com
from bwiza http://ift.tt/2wfWh5L
via IFTTT
No comments:
Post a Comment