Ikipe y’u Rwanda ya Baskteball yatangiye neza itsinda Guinea amanota 75 kuri 55 mu mukino wa mbere wa Afrobasket 2017. Hamza Ruhezamihigo wari umaze imyaka ine adahamagarwa mu ikipe y’igihugu ari mu bahize abandi muri uyu mukino kuko yakoze ‘rebounds’ nyinshi muri uyu mukino .
Hamza Ruhezamihigo yagarukanye imbaraga ahesha u Rwanda intsinzi
Kuri uyu wa gatanu tariki 9 Nzeri 2017 nibwo hatangijwe ku mugaragaro igikombe cya Afurika cya Basketball kiri kubera muri Tunisia na Senegal. U Rwanda rwakiniye umukino warwo wa mbere kuri ‘Salle Omnisport de Rades’ mu murwa mukuru Tunis muri Tunisia.
Abasore ba Moise Mutokambali bitwaye neza batsinda ikipe y’igihugu ya Guinea Conakry amanota 75 kuri 55. Gusa ntibatangiye neza kuko agace ka mbere karangiye Guinea iyoboye n’amanota 11 kuri 7 y’u Rwanda.
Mu gace ka kabiri abakinnyi bafite inararibonye nka; Kami Kabange na Hamza Ruhezamihigo bigaragaje bituma u Rwanda ruzamuka. Agace karangiye u Rwanda rwagabanyije ikinyuranyo kuko Guinea yari ifite 24 kuri 23 y’u Rwanda.
Ibyishimo byatashye abanyarwanda bari muri Tunisia mu gace ka gatatu ubwo baserutse mu mwambaro wiganjemo ubururu batsindaga amanota 20 Gunea yinjije amanota 17 gusa. Byatumye banayobora muri rusange ku manota 43 kuri 41 y’Inzovu z’igihugu cya Guinea Conakry (Syli nationale).
Agace ka nyuma amata yabyaye amavuta kuko abakinnyi ba Guinea Conakry batahindukaga cyane binjije amanota 14 gusa naho u Rwanda rwinjiza mu gakangara amanota 32. Byatumye umukino muri rusange urangira u Rwanda ruyoboye n’amanota 75 kuri 55. Byanatumye ruyobora itsinda ‘C’ ku munsi wa mbere w’amarushanwa kubera ikinyuranyo cy’amanota ruzigamye (20) kuko Tunisia iri mu rugo yatsinze Cameroun amanota 68-51, ikinyuranyo ni amanota 17.
Hamza Ruhezamihigo waherukaga gukinira u Rwanda muri Afro Basket 2013 yagize uruhare rukomeye mu intsinzi y’u Rwanda kuko niwe wakoze ‘Rebounds’ nyinshi muri uyu mukino (10), Kami Kabange aba uwatsinze amanota menshi (20), naho Kenneth Gasana atorwa nk’umukinnyi w’umukino.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yaserutse mu mwenda wiganjemo ubururu
Kami Kabange ufite inararibonye niwe watsinze amanota menshi 20
Intego ni ukugera mu makipe ane ya mbere muri Afurika
Ubushake n’n’ubushobozi bwa Gasana Kenny byatumye aba umukinnyi wahize abandi mu mukino
Moise Mutokambali atanga amabwiriza yagejeje u Rwanda ku ntsinzi
Kapiteni Arstide Mugabe ni umwe mu bagenderwaho
Photo: FIBA
Roben NGABO
UMUSEKE
from UMUSEKE http://ift.tt/2jcfXpR
No comments:
Post a Comment