Umunsi mpuzamahanga wo kubona amakuru ubaye ubukene bunuma mu itangazamakuru ryo mu Rwanda

Tariki ya 28 Nzeri, isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga wo kubona amakuru. Mu Rwanda uyu munsi ubaye itangazamakuru rihanganye n’ibibazo by’ubukene, imwe mu mpamvu ituma abanyamakuru batangaza ayo bahabwa, bagenewe cyangwa batumiriwe, nyamara ari kure batabasha kuyageraho kubera ubushobozi buke.

Abakora n’abakorana n’itangazamakuru bishimira ko nibura hagiyeho itegeko ryo kubona amakuru rimaze imyaka ine (itegeko no 04/2013), hakajyaho abakozi bashinzwe kuyatanga muri buri rwego rwa Leta, kandi hakaba hariho urwego rw’abanyamakuru bigenzura.

Imikorere y’uru rwego ni kimwe  mu bituma magingo aya nta munyamakuru uhohoterwa n’inzego izo ari zo zose,ndetse nta n’upfa gufungirwa ikosa ry’umwuga. Byinshi bibanza gucocerwa imbere y’inteko y’uru rwego.

Umunsi mpuzamahanga wo kubona amakuru, ubaye mu Rwanda ibitangazamakuru bivuka umunsi ku wundi, ari na ko bimwe bifunga imiryango kandi byaratangiye wumva bifite umurongo mwiza ariko amikoro akaba make. Na bimwe mu bisigaye, usanga ari nka bwa ‘Buro bwinshi butagira umusururu’, bitangaza amakuru aryohereye kurusha afite akamaro, byose hagamijwe kureshya ababitangamo amatangazo no kunezeza abanyabubasha.

Aha niho usanga amaradiyo menshi yivugira ibya siporo, kugeza n’aho asaga atanu aba yogeza imipira yo mu mahanga benshi mu banyarwanda batanazi. Ibi kandi bituma amakuru atambuka muri byinshi mu binyamakuru aba asa, ntihagaragaremo urusobe rw’inderi zinyuranye.

Abanyamakuru benshi ku bw’ubushobozi buke, baracyagaragaraho gutangaza amakuru batumiriwe, bagaherwa akanozangendo, nyamara iyo mu cyaro batagera ibintu bigenda nabi.

Ku bw’amahirwe ariko, nta wabura no kwishimira igikorwa cy’Inama nkuru y’Itangazamakuru cyo kujya ifata bamwe mu banyamakuru ikabajyana iyo giterwa inkingi  bakabonana n’abaturage, bakereba ibyagezweho n’ibitaragezweho.

Niho bamwe babasha kuvumbura amashuri yigirwamo n’abana benshi kandi bahagaze, imihanda ikorwa nabi ntimare kabiri, amasoko yubakwa nta ruhare rw’abaturage bikarangira atarema, amakusanyirizo y’amata abura umusaruro n’ibindi.

Kubona amakuru biragoye nubwo hari itegeko

Kubona amakuru mu bigo byigenga nk’amabanki, amakoperative, amasosiyete y’ubwishingizi, amashuri yigenga n’ahandi biracyari ingorabahizi, ndetse ni kure nk’ukwezi.

Bamwe mu bategetsi mu nzego za Leta nabo basa n’abatazi ko iryo tegeko rihari, nubwo bahuguwe bihagije. Niko bamwe bashyira amananiza ku banyamakuru, rimwe bati,  “ndi mu nama ndaguhamagara mu kanya, ndi mu muhanda ndatwaye,… umunsi ukarenga ntabikozwe”.

Abandi barandikirwa ntibasubize, bagasaba ko umunyamakuru abasanga iyo bari, akazitirwa na bwa bushobozi buke.

Hari n’abarangwa n’agahimano cyangwa amananiza, n’amakuru aguhaye ugasanga agoranye gukoreshwa. Urugero: Wamwandikira akagusubiza muri pdf (inyandiko irinzwe) kandi ari wowe yandikiye gusa.

Haracyari n’abayobozi bifatira abanyamakuru ku gahanga ngo ‘barabavumye’, ngo kuko bababujije gutangaza amakuru runaka bakabikora. Aha biyibagiza ko umukoresha w’umunyamakuru ari rubanda kurusha kuba umutegetsi. Amakuru afitiye abantu akamaro yagombye kubagezwaho.

Abashinzwe gutanga amakuru mu bigo nabo si ko bose ari shyashya, usanga bari mu kwaha kw’abayobozi, bamwe bakora ibyo batahamagariwe: bahindutse ba IT, kwakira abashyitsi, gususurutsa ibiganiro,…

Ibi bibonekera ku mbuga z’uturere n’ibigo, aho usanga hariho amakuru amaze ukwezi nk’aho akarere kadakora, nabwo hakorwa inkuru z’umuganda usoza ukwezi gusa, Hari n’aho usanga umuyobozi umaze igihe atari mu kazi akomeza kugaragara nk’ugihari (ifoto ye, inimero ye). Hari kandi abashyira amafoto y’abayobozi ku mbuga, ariko ntibashyireho uburyo baboneka kandi aribyo bikenewe.

Cyakora hari uturere duke nka Ngoma, Gicumbi na Burera, ujya ku mbuga zabo ukanabonaho umukuru wa buri mudugudu gusubiza hejuru, abayobozi b’amashuri n’amavuriro, abakozi bose b’akarere n’abafatanyabikorwa. Utundi twinshi, n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge ntibagaragara. Aha niho ubonera ko bakoreshwa ibindi badashinzwe, kuko ibyo ntibisaba umwanya mwinshi.

Ngaho rero niba umunyakuru ahura n’inzitizi nk’izo mu kubona amakuru, ese ubwo umuturage we byamworohera, nubwo itegeko ribiteganya?

Abayobozi ntibaramenya ko gutangaza ibyo bikorera abaturage bishobora kugira uruhare mu kubigeraho neza.

Uyu munsi saa yine z’amanywa, Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku burezi n’umuco UNESCO, rirahuza abayobozi banyuranye, abanyamakuru, inzobere n’abagize imiryango itari iya Leta. Aha ku cyicaro cya UNESCO i Paris, bararebera hamwe uburyo guhana amakuru byagabanya ubusumbane mu bantu, bigateza imbere ireme ry’uburezi, kandi bigashyigikira umugambi wo kugeza amazi meza ku batuye isi, n’ibindi.   

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter        

Karegeya Jean Baptiste/Bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2wWA1TH
via IFTTT

No comments:

Post a Comment