Umupira w’amaguru mu Rwanda wahindutse ‘Comedy’- Jimmy Mulisa

APR FC yatsinzwe na Rayon sports inshuro ebyiri mbere yo gutangira shampiyona y’u Rwanda iteganyijwe muri iyi week-end. Umutoza wayo Jimmy Mulisa ntiyishimiye imyanzuro ya FERWAFA avuga ko yagize uruhare mu guha Rayon sports igikombe cy’Agaciro na ‘Super Cup’. Abona bitakiri ihangana ryo mu kibuga ahubwo byahindutse ‘Comedy’.

Jimmy Mulisa yemeza ko imyanzuro ya FERWAFA yagize uruhare mu guha Rayon ibikombe yatwaye muri iyi minsi, ibintu abona nka Comedy

Jimmy Mulisa yemeza ko imyanzuro ya FERWAFA yagize uruhare mu guha Rayon ibikombe yatwaye muri iyi minsi, ibintu abona nka Comedy

Rayon sports yegukanye igikombe kiruta ibindi mu Rwanda ‘FERWAFA Super Cup 2017’ itsinze APR FC 2-0 mu mukino wakiniwe ku bibuga bibiri, iminota 63 yakiniwe i Rubavu umuriro urabura amatara ya stade Umuganda arazima. Umukino warasubitswe iminota 27 isigaye ikinirwa kuri stade de Kigali.

Igice cy’umukino cyakiniwe i Kigali APR FC yakijemo izi ko ifite umwenda w’ibitego bibiri byatsinzwe i Rubavu na Ismaila Diarra na Kwizera Pierrot ba Rayon sports.

Byatumye APR FC idashyiramo imbaraga nyinshi kuko yabonaga byasa no kwivunira ubusa kuko kwishyura byari bigoye nkuko Jimmy Mulisa abitangaza. Agaciro gake bahaye iki gice cy’umukino katumye bikorera imyitozo mu gitondo cyo kuwa gatatu tariki 27 Nzeri 2017, umunsi w’umukino.

Iyi minota yo gusoza umukino APR FC yayikinnye yambaye imyenda basanzwe bakoresha imyitozo.

Umutoza Jimmy Mulisa yabwiye abanyamakuru ko baje gukina iyi minota ari ukurangiza umuhango kuko nta kizere cyo kwishyura ngo banatware igikombe bari bafite.

Mulisa yagize ati: “Twe nka ‘Club’ ya APR FC twerekanye ‘Fair play’. Twemeye tuza gukina ngo twerekane ko tutari nka bamwe bahora bavuga ngo nibitagenda uko dushaka turasezera muri shampiyona. Ndashimira abakinnyi banjye uko bitwaye muri uyu mukino. Ibya Pre season byarangiye tugiye gutegura imikino itaha ya shampiyona.”

Uyu mutoza wagaragazaga agahinda ku maso yongeye gusubiramo ko atishimiye imyanzuro FERWAFA imaze iminsi ifatira ikipe atoza agira ati:

“Mbabwije ukuri hari ibiri kunyobera. Duhereye n’umwaka ushize, twakinnye Champions League, Rayon sports ikina Confederation Cup. Twaraje dukina imikino umunani mu byumweru bibiri ariko Rayon sports yo bayemerera gusubika bararuhuka. Mu gikombe cy’Agaciro twagiye kumva ngo ibitego tuzigamye ntacyo bivuze ngo igikombe kiratangwa kuri tombola. Muri Super Cup ho ngo gusubiramo umukino ntibishoboka ngo harakoreshwa amategeko ya FIFA. Nibaza impamvu ayo mategeko atakoreshejwe no mu Agaciro bikanyobera. Njye mbona byarahindutse ‘Comedy’”

Uyu mutoza utishimiye ibihe bye muri APR FC nubwo yatwaye igikombe cy’Amahoro 2017, ararangiza amasezerano muri uku kwezi (Nzeri). Bivugwa ko kuba ataritwaye neza mu mikino ibanziriza shampiyona harimo n’ibiri batsinzwe na Rayon sports bishobora gutuma agirwa umutoza wungirije ubuyobozi bugaha akazi umutoza mukuru mu minsi ya vuba.

APR FC iratangira imikino ya shampiyona y’u Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier League 2017-18’ kuri uyu wa gatandatu tariki 30 Nzeri 2017 bakina na Sun Rise FC kuri stade de Kigali.

Imyenda APR FC yaserukanye mu gace ka nyuma k'uyu mukino kakiniwe i Kigali ni iyo basanzwe bakorana imyitozo

Imyenda APR FC yaserukanye mu gace ka nyuma k’uyu mukino kakiniwe i Kigali ni iyo basanzwe bakorana imyitozo

Roben NGABO

UMUSEKE



from UMUSEKE http://ift.tt/2ybnXOo

No comments:

Post a Comment