Jyewe ndi muzima ntabwo napfuye ...umenya ntazapfa ndi kumwe na Mungu: Twagiramungu wari warabitswe ko yapfuye

Umunya politike w'umunyarwanda uba mu Bubiligi Twagiramungu Faustin yanyomoje amakuru yavugaga ko yaba yarapfuye avuga ko ari muzima kandi ko azakora politike y'abazima atazakora iy'abapfuye.

Amakuru y'urupfu rw'uyu mugabo aherutse gusakara mu Rwanda ndetse no ku Isi ndetse hari na bimwe mu binyamakuru byayanditse ndetse na Wikipedia yarabyanditse.

Gusa kuri we avuga ko atapfuye ari muzima ati :”Jyewe ndi muzima niba baravuze uwutwa Twagiramungu Fawusitini ariko jyewe ndi muzima kereka niba bashobora gutanga irindi tangazo bemeza ahari ko nazutse ariko ndi muzima. “

Yavuze ko abamukunda baba barababajwe n'uko hari abavuze ko yapyuye taribyo ahubwo ngo azarama ati :” abo babyifuza umenya ntazapfa bazategereje igihe kirekire. Jyewe ndi kumwe na Mungu kandi nizera ko nzaramba ayo makuru jye nayumvise nk'uko nawe wayumvise….. jyewe nibwira ko nzakora politike y'abazima ntabwo nzakora politike y'abapfuye.”

Yavuze ko atarazi ko Wikipedia ibeshya ariko ngo agiye gucukumbura amenye aho yabivanye. Ati :”Wikipedia ntabwo narinzi ko ibeshya narinzi ko ivugisha ukuri none ubwo babivuze ubwo nzabaririza numve ubwo bo bazambwira aho babivanye nizera ko bafite ibimenyetso byemewe nzacukumbura numve aho baba barabivanye sinibwira ko rero ibinyamateka byo mu Rwanda byabyanditse bibivanye kuri Wikipedia nibyo mushaka kumbwira? “

Wikipedia igaragaza ko uyu munyapolitike w'umunya Rwanda ukunze kunenga imikorere y'ubutegetsi buriho yapfuye tariki ya 14 Nzeli uyu mwaka wa 2017.



from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2fTAjQx
via IFTTT

No comments:

Post a Comment