Shyaka yakoze urubuga ruriho ibizamini bya Leta n’ibya ‘Provisoire’ byose

Shyaka James avuga ko uru rubuga ruzanye igisubizo ku banyeshuri bifuza gukora ibizamini bya Leta

*Ngo yabitewe no kwiga nabi atabasha kubona kopi z’ibizamini,
*Urubuga rwe ruriho ibizamini byakozwe muri  P6, S3, S6 n’ibisubizo byabyo
*Warukoresha uniyibutsa amategeko y’umuhanda.

Iyo twiteguraga gukora ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza (Primary), igisoza ikiciro rusange (Tronc-Commun) n’icyamashuri yisumbuye buri wese yifuzaga kunyuza amaso mu ‘bicupuri’ (kopi z’ibizamini bya leta byo mu myaka yatambutse), ntibyapfaga kuboneka, n’uwabaga abifite yabaga abikomeyeho. James Shyaka w’imyaka 23 yashinze urubuga www.isomo.info buri wese yakwifashisha kugira ngo abone kopi z’ibizamini byose, ruriho n’ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga.

Shyaka James avuga ko uru rubuga ruzanye igisubizo ku banyeshuri bifuza gukora ibizamini bya Leta

Shyaka James avuga ko uru rubuga ruzanye igisubizo ku banyeshuri bifuza gukora ibizamini bya Leta

Uyu musore avuga ko amashuri abanza yayigiye mu cyaro ariko ko bitabaga byoroshye kubona kopi z’ibizamini bya Leta.

Amashuri yisumbuye yagiye kuyigira mu mugi wa Kigali azi ko aciye ukubiri n’iki kibazo ariko si ko byagenze.

Ati “Twajyaga mu isomero tugasanga kopi z’ibizamini zirimo ni eshanu, kandi na zo uwinjiye akayiba akayitwara, hasigaramo nk’ebyiri ugasanga abantu bazishaka ni benshi, bakatubwira ngo genda uzagaruke nyuma y’iminsi iyi… ugasanga habayeho gutanguranwa.”

Shyaka uri gusoza amasomo y’ikiciro cya gatatu cya kaminuza mu ikurikiranabikorwa n’igenzura (Monitoring and Evaluation) avuga ko yakoze ubugenzuzi agasanga mu mashuri menshi hakiri iki kibazo.

Yacengewe na gahunda yo kwihangira imirimo ariko yifuje kubishyira mu bikorwa ashaka n’umuti w’iki kibazo cyo kutabona kopi z’ibizamini bya Leta.

Muri 2015 yatangiye umushinga w’urubuga ruzajya rushyirwaho kopi z’ibizamini bya Leta byose byakozwe mu mashuri abanza, ay’ikiciro rusange cy’amashuri yisumbuye n’ikiyasoza (mu mashami yose).

Uru rubuga rwagiye hanze muri Nyakanga uyu mwuka, avuga ko ruzafasha abanyeshuri gutsinda ibizamini bya Leta kuko buri wese azajya abasha kujyaho akabona ibi bizamini n’ibisubizo byabyo.

Ati “Aho umuntu ari hose azajya abasha kubona za past papers [past exam papers] utiriwe kujya muri library ngo zashize.”

Avuga kandi ko uru rubuga ruzanafasha abarezi kuko na bo batajyaga babasha kubona kopi z’ibizamini ku buryo na bo bazajya barwifashisha rukabaha umurongo w’ibyo bagomba kwigisha abanyeshuri.

Ati “Ndifuza gutanga umusanzu mu burezi bufite ireme ku buryo buri munyarwanda wese abasha gutsinda atari bya bindi ngo kubona past papers ni uko ugomba kuba ufite mwene wanyu ukora muri REB, oya, wa mwana wavutse udafite abantu b’iwabo bize, age kuri uru rubuga abashe kubona Past papers.”

Mu kiganiro kihariye yagiranye n'Umuseke yavuze ko n'abifuza gukorera impushya zo gutwara bazajya bihugura kuri uru rubuga

Mu kiganiro kihariye yagiranye n’Umuseke yavuze ko n’abifuza gukorera impushya zo gutwara bazajya bihugura kuri uru rubuga

 

 

N’abifuza gukorera ‘Permis provisoire’…

Kuri uru rubuga kandi hariho kopi z’ibizamini by’impushya z’agateganyo zo gutwara ibinyabiziga (Permis provisoire) byakozwe mu myaka itandukanye n’ibisubizo byabyo.

Ruzanafasha buri wese ukoresha umuhanda kuko hariho amategeko y’umuhanda, abasanzwe batwara ibinyabiziga bashobora kurwifashisha bihugura, naho abagenzi bakamenya uko bagomba kwitwara mu gihe bari mu ngendo.

Ati “Hari igihe umunyamaguru yambukaga kandi atari we wemerewe kwambuka, hari n’igihe na none utwaye imodoka yakabaye yitonda kugira ngo umunyamaguru atambuke ariko akabirengaho atari uko adafite permis ahubwo ari uko atakibuka ya mategeko y’umuhanda.

Hagiye kubaho gusobanukirwa, habeho kwihugura, buri wese yaba abana bato, abanyeshuri bamenye amategeko ku buryo bizagabanya impanuka.”

Shyaka avuga ko uru rubuga rumaze gusurwa n’abantu ibihumbi 18 rushobora kuzajya rufungurwa bidasabye internet mu gihe Leta y’u Rwanda yabimuteramo inkunga.

Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW



from UMUSEKE http://ift.tt/2eNTrSS

2 comments: