Uri mu nama y’ubuyobozi ya BNR azajya ahabwa ibihumbi 900 by’ insimburamubyizi

 

Umuntu wese uri mu nama y’ubuyobozi ya Banki Nkuru y’u Rwanda azajya ahabwa amafaranga ibihumbi 900 y’u Rwanda by’ insimburamubyizi igihe yitabiriye inama.

Iteka rya Perezida n° 156/01 ryo ku wa 17/08/2017 rigena insimburamubyizi n’ibindi bigenerwa abagize inama y’ubuyobozi ya Banki Nkuru y’u Rwanda.

Ni iteka rigena insimburamubyizi igenerwa abagize Inama y’Ubuyobozi ya Banki Nkuru y’u Rwanda iyo bitabiriye inama y’akazi n’ibindi bagenerwa mu nshingano zabo.

Ingingo ya 3 iragira iti “Ingano y’insimburamubyizi igenerwa abagize Inama y’Ubuyobozi bitabiriye inama: Insimburamubyizi igenerwa buri wese uri mu bagize Inama y’Ubuyobozi ya Banki Nkuru y’u Rwanda ingana n’ibihumbi magana cyenda by’amafaranga y’u Rwanda (900.000 FRW) atahanwa.”

Iri teka kandi rikomeza rivuga ko aya mafaranga y’insimburamubyizi avugwa adashobora gutangwa inshuro irenze imwe mu gihembwe kimwe, kabone n’iyo inama z’Inama y’Ubuyobozi zaterana inshuro irenze imwe muri icyo gihe.

Insimburamubyizi zose zivugwa muri iyi ngingo zishyurwa na Banki Nkuru y’u Rwanda.

Uretse insimburamubyizi, iri teka rinavuga ko abagize inama y’ubuyobozi ya BNR bagomba guhabwa amafaranga ibihumbi 60 y’u Rwanda bifashisha mu itumanaho na yo akaba atahanwa.

Ugize Inama y’Ubuyobozi utuye mu Rwanda yoroherezwa urugendo rwo kugera aho ibikorwa by’Inama y’Ubuyobozi cyangwa imirimo yayo ibera, iyo abikeneye. Mu gihe ugize Inama y’Ubuyobozi atuye mu mahanga aje kwitabira inama cyangwa ibindi bikorwa by’Inama y’Ubuyobozi, agenda mu ndege mu cyicaro cya “business class.”

Iri teka rikomeza rivuga ko iyo imirimo y’Inama y’Ubuyobozi isaba abayigize kurara, Banki Nkuru y’u Rwanda yishyura icumbi n’amafunguro muri hoteli bagenewe.

Ingingo ya 7 ivuga ku bijyanye n’ubwishingizi bw’indwara, aho Banki Nkuru y’u Rwanda ishobora gufatira ubwishingizi ku ndwara ugize Inama y’Ubuyobozi iyo adasanzwe afite ubundi bwishingizi. Ubwo bwishingizi burangirana na manda ye.

Banki Nkuru y’u Rwanda kandi inatanga amafaranga y’ishyingura mu gihe ugize Inama y’Ubuyobozi apfuye akiri ku mirimo, mu gihe nta rundi rwego ruyamugenera.

Abagize inama y’ubuyobozi ya BNR ni John Rwangombwa akaba ari na Guverineri wayo, Monique Nsanzabaganwa, Visi Guverineri akaba ari umuyobozi wungirije w’iyi nama, Lillian Kyatengwa, ushinzwe igenamigambi muri Aviation, Travel & Logistics Holding (ATL), Leonard RUGWABIZA ushinzwe ubukungu muri MINECOFIN, Alfred R. Bizoza, umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi muri IPAR Rwanda na Chantal Habiyakare umugenzuzi muri RwandAir.

Ahandi bihagaze bite?

Iteka rya Perezida No 10/01 ryo ku wa 10/5/2016 rigena amafaranga y’insimburamubyizi n’ibindi bigenerwa abagize inama y’ubuyobozi muri Komisiyo z’igihugu, inzego zihariye, inama z’igihugu n’ibigo bya Leta.

Ingingo ya 4 yaryo igaragaza ingano y’insimburamubyizi igenerwa abitabiriye inama y’Inama y’Ubuyobozi mu nzego zigenwa n’iri teka.

Iyo ngingo igira iti “Bitabangamiye ibiteganywa mu ngingo ibanziriza iyi, ugize Inama y’Ubuyobozi iyo yitabiriye inama isanzwe cyangwa idasanzwe y’Inama y’Ubuyobozi cyangwa indi mirimo y’Inama y’Ubuyobozi agenerwa insimburamubyizi ku buryo bukurikira:

1º Perezida: Ibihumbi ijana na mirongo irindwi na kimwe na magana ane makumyabiri n’icyenda (171.429 Frws) mbumbe;

2º Visi-Perezida: Ibihumbi ijana na mirongo ine na bibiri na magana inani mirongo itanu n’arindwi by’amafaranga y’u Rwanda (142.857 Frws) mbumbe;

3º Ugize Inama y’Ubuyobozi: Ibihumbi ijana na cumi na bine na magana abiri na mirongo inani n’atandatu by’amafaranga y’u Rwanda (114.286 Frws) mbumbe.

Amafaranga y’itumanaho

Abagize Inama y’Ubuyobozi bagenerwa amafaranga y’itumanaho ya buri kwezi ku buryo bukurikira:

1º Perezida: Ibihumbi 60 by’amafaranga y’u Rwanda atahanwa;

2º Visi Perezida w’Inama y’Ubuyobozi: Ibihumbi 40 by’amafaranga y’u Rwanda atahanwa.

3º Ugize Inama y’Ubuyobozi: Ibihumbi 30 by’amafaranga y’u Rwanda atahanwa.

Gusa iri teka rinavuga ko, iyo ugize Inama y’ubuyobozi yari asanzwe ahabwa amafaranga y’itumanaho bitewe n’umwanya afite mu nzego z’imirimo ya Leta ntagenerwa amafaranga y’itumanaho n’Urwego rwa Leta abereye mu Nama y’Ubuyobozi.

Iri teka ritegeka ko ayo mafaranga atangwa inshuro imwe mu kwezi n’ubwo bwose haba inama irenze imwe mu kwezi.

Henshi mu bigo bya Leta usanga abagize inama z’ubuyobozi benshi baturuka n’ubundi mu nzego za Leta, aho kuba bagize inama z’ubuyobozi baba atari abakozi bahoraho.

 



from Izuba Rirashe http://ift.tt/2xdN6HQ
via IFTTT

No comments:

Post a Comment