Polisi ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo irahamagararira ababyeyi kujyana abana babo ku ishuri, nyuma y’ubwoba bwari bumaze igihe muri iki gihugu ko bashobora gushimutwa.
Yabitangaje ku wa Kabiri tariki 19 Nzeri 2017 nyuma y’ubu bwoba bwari bwarasabye abaturage ko abarimu bajyana abo bana babo kuko batarishyurwa. Hari andi makuru yari yakwirakwijwe ko hari abantu batazwi bategetse ko basohora abana mu ishuri.
Umuyobozi wa Polisi mu mujyi wa Kinshasa Gen Kasongo yabamaze impungenge ati «Ababyeyi bagomba kumenya ko polisi ihari ngo irinde abaturage.
Uru rwego rw’umutekano ngo rwamenye neza ko nta kibazo kiriho cyo kuvana abana mu ishuri kubera ibyo bihuha.
Ubu bwoba bwatashye abaturage guhera ku wa mbere w’iki cyumweru, muri za komini zimwe z’uyu mujyi. Ni nyuma yuko ababyeyi bihutiye kuvana abana babo ku ishuri kubera impuruza yari yatanzwe ko abo banyeshuri bashobora gushimutwa. Ababyeyi bahanganye na polisi yababuzaga gutwara abana babo, ariko bagiye ku mashuri bafungura inzugi barabatwara.
Burugumesitiri wa Komini Kalamu, Jean-Claude Kadima yavuze ko nta shuri na rimwe ryo muri uwo mujyi ryigeze rirekura abana ngo batahe.
Ati «Abanyeshuri barahari, baratuje. N’ubu tuvugana ndi hafi y’ishuri ry’umwaka wa gatatu mu mashuri abanza mu kigo cyitiriwe Mgr Moke.»
Abicishije mu gushyira telefoni mu buryo bwumvikanisha ibiri impande ze , yumvikanishije amajwi y’abanyeshuri bari gukina.
Yavuze ko ibihuha byatangajwe bishyira mu majwi abanyeshuri biga mu mashuri yo hejuru kuba aribo bagize uruhare mu gukwirakwiza ibyo bihuha ngo ntabwo ari ukuri.
Yakomeje avuga ko abatangaje ayo makuru ari abanzi ba repubulika.
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus @Bwiza.com
from bwiza http://ift.tt/2yb4N7s
via IFTTT
No comments:
Post a Comment