Huye: Ku Bitaro bya Kabutare haravugwa service mbi

*Hari ababyeyi badutangarije ko bahafungiwe kubera kubura ubwishyu.

Bamwe mu bagana ibitaro by’akarere ka Huye bavuga ko babangamirwa na service zitanoze aho usanga bahabwa rendez-vous baza bagasubizwa inyuma batavuwe ndetse bakabwirwa nabi n’abaganga.

Ibitaro bya Kabutare biherereye mu karere ka Huye

Abarwaza nabo butaka ko bahutazwa muri ibi bitaro. Ababyeyi bo mu byumba by’ababyaye barataka kuba ababyaye barazwa ku buriri bumwe n’impinja zabo.

Umwe aryama acuramye hatitawe ko bamwe baba babazwe ibyo bavuga ko bibatera impungenge zo kuba bakwanduzanya indwara.

Bamwe mu babyeyi babyariye muri ibi bitaro bafungirwamo kubera kubura ubwishyu.  Hari abahamaze amazi ane bafungiwemo ndetse abana babo bakaba batarigeze baterwa ingingo zigenerwa abana kubera ko batemerewe gusohoka ibitaro.

Aba babyeyi bamaze amezi ane basa n’abafungiye mu bitaro. Umwe yagize ati “Inzara igiye kutwicira aha kuko dutegereze ko hari abasigaza ibiryo tukabibasaba, abana bacu nta rukingo na rumwe bari bahabwa banze ko dusohoka ngo tujye gukingiza ngo tutabacika tutishyuye.”

Dr Nsabimana Bosco umuyobozi w’ibitaro bya Kabutare avuga ko ikibazo cya service mbi kidakomeye kuko ngo iyo ‘cas’ yabayeho ngo ntikunze kuhaba.

Akavuga ko bagiye gusuzuma imikorere y’abaganga bagakosora aho bitameze neza.

Bamwe mu bafungiwe muri ibi bitaro bavuga ko ikibazo gituma bafungwa ari icya mutuelle kuko bazitanze ariko bakarwara zitarageza igihe cyo gukoreshwa bagasabwa kwishyura 100% nk’abatagira mutuelle de santé.

Christine NDACYAYISENGA
UMUSEKE.RW



from UMUSEKE http://ift.tt/2xNol5l

No comments:

Post a Comment