Butare: Yitabye Imana amaze amezi abiri gusa ari Padiri

Padiri Marc Karumugabo wo muri Paruwasi ya Byiza muri Diyoseze ya Butare yitabye Imana mu ijoro rishyira kuri uyu wa mbere azize uburwayi. Uyu yari agiye kuzuza amezi abiri abaye umusaseridoti.

Mu 2016 ubwo yahabwaga Ubudiyakoni

Mu 2016 ubwo yahabwaga Ubudiyakoni

Padiri Karumugabo hamwe n’abandi badiyakoni bagenzi be 62 baherewe Ubusaseridoti i Kabgayi ku itariki 22 Nyakanga 2017.

Nibwo bwa mbere i Kabgayi hari habereye umuhango w’itangwa ry’Ubusaserdoti ku badiyakoni benshi icya rimwe.

Karumugabo yari umwe muri bo ariko yari amaze igihe bimenyekanye ko yarwaye Cancer.

Uyu mugabo ukomoka muri Paruwasi ya Nyamiyaga yari yaroherejwe mu butumwa muri Paruwasi ya Byiza i Gikonko.

Gusa yakomeje kutoroherwa na buriya burwayi bwagaragaye bugeze kure.

Padiri Karumugabo yahawe Ubusaseridoti arangije amashuri ye muri Seminari nkuru ya Nyakibanda.

Padiri Karumugabo

Padiri Karumugabo witabye Imana

UMUSEKE.RW



from UMUSEKE http://ift.tt/2xN9poa

No comments:

Post a Comment