Amakuru agera ku kinyamakuru Ukwezi.com avuga ko Umukuru w'igihugu yageze mu karere ka Rubavu ku munsi w'ejo kuwa Gatatu tariki ya 06 Nzeri 2017 ubwo yari avuye mu birunga gusura ingagi.
Ubwo yanyuraga mu muhanda wa Rubavu mu murenge wa Nyamyumba ari kunyonga igare, abaturage baje kumureba ari benshi kugeza ubwo yavuye ku igare abanyuramo agenda n'amaguru abasuhuza ari nako nabo bamwerekaga ko bamwishimiye cyane.
Si ubwa mbere Perezida Kagame asura ingagi zo mu Birunga, kuko mu ijambo aherutse kuvuga ku itariki ya Mbere Nzeri uyu mwaka ubwo yari mu muhango wo kwita ingagi izina, yavuze uburyo yigeze gusura ingagi zo mu Birunga mu myaka 14 ishize.
Umukuru w'igihugu aherutse mu Karere ka Rubavu kuwa Mbere Nzeri 2017 ubwo yafunguraga ibiro bishya ku mupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Amafoto : Umuseke
from UKWEZI.COM http://ift.tt/2xe65lA
via IFTTT
No comments:
Post a Comment