Nawe bikubaho kwayura ubonye undi abikoze!

Itsinda ry’abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Rottingham mu Bwongereza bakoze ubushakashatsi bifuza kumenya uko bitugendekera mu bwonko bwacu kugira ngo twandure kwayura iyo tubonye undi muntu ari kwayura, maze basanga mu gice cy’ubwonko hari igice gikoresha umubiri ibikorwa bitandukanye bitari ku bushake bwacu.

Aba bashakashatsi basanze icyo gice cyitwa “cortex moteur” ngo ari gice kandi gifatirwamo indwara bita “syndrome de la Tourette”, iyi ni ndwara cyangwa kamere, ituma umuntu yabasha kunyeganyeza igice cy’umubiri cyangwa  gusohora ijwi ariko atabyifuza cyangwa ngo ashobore kubihagarika.

Aba bashakashatsi bavuga ko barimo kwiga impamvu umuntu yanduza undi kwayura ngo bishobore kubafasha kumenya igitera indwara twavuze yitwa “syndrome de la Tourette”.

Kwayura ni ibisanzwe kuba abantu babyanduzanya nk’uko bashobora kwanduzanya kuvuga kimwe cyangwa utundi tumenyetso two ku mubiri bakora batarinze kubyitegurira.

Ushobora no kuba urimo urayura kubera usomye ino nkuru, kuko biranduzanya.

Mu bushakashatsi bwakozwe n’iri tsinda nk’uko byatangajwe mu kinyamakuru “Current Biology”, aba bashakashatsi bafashe abantu 36, beretswe abandi bantu barimo bayura, igice kimwe bakibwira ko kwayura ari ibisanzwe, abandi bababwira ko bagerageza kubirwanya.

Muri abo bantu 36 aba bashakashatsi basanze kwayura cyangwa kutayura kuri buri wese muri abo bakoreweho ubushakashatsi, byaraturutse ku bushobozi ubwonko bwabo bufite bwo kwirinda kwigana.

Aba bashakashatsi, mu bushakashatsi bwabo bakoze bakoresheje ibyuma bishobora kugabanya ubushobozi bwo kwihangana k’ubwonko ariko ngo bamenye impamvu abantu banduzanya kwayura.

Georgina Jackson, umwarimu akaba n’impuguke ku bijyanye no kumenya uko ubwonko bukora hamwe n’imyitwarire y’umuntu n’uko umubiri ukora, “neuropsychologie cognitive”, yakoze kuri ubu bushashatsi, avuga ko ibyo babonye  bishobora gufasha muri byinshi.

Ati “Ibyo twabonye bishobora gufasha kuri byinshi nko ku ndwara ya “syndrome de la Tourette”, ishobora kugabanywa mu muntu, mu gace ko mu bwonko gatuma akora cyangwa avuga ibidaturutse ku bushake bwe.”

Mu bisanzwe ngo barimo barareba uburyo butari ubwo gukoresha imiti, ahubwo bagategeka ubwonko bakoresheje ibyuma bituruka hanze y’umubiri, bigabanya mu bwonko iyo kamere yo gutuma umubiri ukora ibyo utatumwe.

Georgina Jackson ati “Impamvu abantu banduzanya kwayura zizwiho bike cyane, nko kuba  byaturuka kuri kamere yo gushaka kwifatanya n’ubikoze kubera kumugirira imbabazi, abandi bibaza ko bitiruka ku zindi mpamvu.”

Daddy SADIKI RUBANGURA
UMUSEKE.RW



from UMUSEKE http://ift.tt/2wLyzlf

No comments:

Post a Comment