Ishyirahamwe ry'umupira wa maguru mu Rwanda ryamaze kwemeza bidasubirwaho ko shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda Azam Rwanda Premier League umwaka w'imikino wa 2017/2018 izatangira tariki ya 29 Nzeri 2017 nk'uko byari byatangajwe kuva mbere.
Ibi byemejwe na visi perezida wa FERWAFA Kayiranga Vedaste nyuma y'inama yahuje komite nyobozi ya FERWAFA bakemeza iyo tariki nta mpinduka nimwe igomba kuyisubika ndetse banasaba amakipe kuza kwaka ibyangombwa by'abakinnyi hakiri kare.
Vedaste ati"Nagira ngo mbabwire ko uyu munsi twiriwe mu nama yamaze igihe kinini yaje gufata umwanzuro ko shampiyona izatangira mu mpera z'uku kwezi(tariki ya 29/9/2017). Twasabye kandi amakipe kuza gusaba ibyangombwa by'abakinnyi (license) hakiri kare ntabyo kuza kuzisaba ku munota wa nyuma. "
Ibi bibaye nyuma y'uko iri shyirahamwe ryari ryatangaje by'agateganyo ko n'ubundi shampiyona izatangira iyi tariki ikaba yaje kubyemeza bidasubirwaho.
from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2wLrdOK
via IFTTT
No comments:
Post a Comment