Nyuma y’imyaka 3 yose agace ka Kigali Free Zone nta kintu kigakorerwamo, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buratangaza ko bufitiye ingamba nshya aha hantu mu rwego rwo kuhabyaza umusaruro.
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Bruno Rangira akaba avuga ko hagati mu mwaka utaha aha hantu hagiye gushyirwa serivisi zitandukanye.
Eng. Fred Mugisha, ukuriye ibijyanye n’imyubakire mu Mujyi wa Kigali, avuga ko aha hazwi nka Car Free Zone hagiye gushyirwa intebe zo kwicaraho, ahantu ho gufatira agakawa, ibyumba rusange byo kuruhukiramo, aho abantu baruhukira n’ibindi. Yongeyeho ko bifuza kugira umujyi wa Kigali ahantu habereye n’abagenzi bakoresha amaguru.
Uyu yabwiye KTPress dukesha iyi nkuru ko hari inyigo nyinshi zirimo gukorwa ku buryo mu mpera z’Ukwakira 2017, hazabaho inyigo ya nyuma hagakorwa n’igishushanyo.
Inyigo n’igishushanyo biri gutunganywa n’ikigo cyo muri Singapore cyitwa Surban/SMEC ari nacyo cyakoze igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali.
Ibi byose nibirangira, Mugisha avuga ko hazakurikiraho kuganira n’abashoramari basanzwe bafite ibikorwa aha hantu hazakomeza ibiganiro byo kubagira inama y’uko babyaza amafaranga uyu mushinga mushya.
Uwitonze Claire ukorera iduka rya Ma Colombe, avuga ko atizeye niba ibyo bintu bizashoboka kuko ngo amaze igihe kinini abyumva.
Ati: “Ntabwo binshamaje narabona ibikorwa bishyirwa hano. Twatangiye kubyumva kuva mu 2015 ubwo aha hantu hahindurwaga Car Free zone.”
Naho Belise Akaliza, umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo muri RDB, avuga ko iyi ari intangiriro nziza kuri Kigali. Yongeyeho ko bitazongera ba mukerarugendo b’imbere mu gihugu gusa, ahubwo bizongera n’ababanyamahanga bazajya bajya aha hantu kwishimisha.
Ati: “Buri mujyi uteye imbere ugira ahantu nk’aha, iki nicyo gihe ngo Kigali nayo ihagire.”
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com
from bwiza http://ift.tt/2wlpvAJ
via IFTTT
No comments:
Post a Comment